IGIHE

Umuryango wa Senateri Mukabalisa wakusanyije miliyoni 13 Frw zizafashishwa abarwaye kanseri i Butaro

0 14-08-2026 - saa 20:54, Utuje Cedric

Umuryango wa Senateri Mukabalisa Donatille watanze inkunga ya miliyoni zirenga 13 Frw yo gufasha abarwayi ba kanseri barwariye mu bitaro bya Butaro, yaturutse mu mafaranga yari kugurwamo indabo zo kumuherekeza ubwo yashyingurwaga.

Ku wa 13 Kanama 2026 ni bwo umuryango wa Mukabalisa Donatille washyikirije ubuyobozi bw’Ibitaro bya Butaro, iyi nkunga y’amafaranga. Byabaye nyuma y’iminsi mike ishize Mukabalisa wayoboye Inteko Ishinga Amategeko imyaka 11, yitabye Imana, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal yari arwariyemo.

Mbere y’uko Mukabalisa ashyingurwa ku wa 7 Kanama 2026, umuryango we wasabye inshuti, abavandimwe, abo bakoranye n’abandi bose bifuza kumuherekeza, kutazagura indabo, ahubwo amafaranga bari gukoresha agakusanywa kugira ngo azakore ikindi gikorwa.

Wellars Gasamagera uhagarariye umuryango wa Donatille Mukabalisa, yavuze ko impamvu bahisemo gufasha abarwayi ba kanseri bo mu Bitaro bya Butaro, ari uko cyari icyifuzo yagize akiriho.

Yagaragaje ko icyo cyifuzo yabanje kukigira ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi kuri ibi bitaro biherereye mu Karere ka Burera, abonye ko harimo abarwayi benshi batishoboye bivurizayo bakunze guhura n’ibibazo byo kubura imiti no kuhagera kubera kubura itike, avuga ko azatangiza ibikorwa byo kubafasha.

Iki gitekerezo cyaje gukomera mu minsi ye ya nyuma ubwo yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho yabazaga umuganga wamuvuraga icyakorwa kugira ngo hafashwe abarwayi batishoboye bivuriza i Butaro.

Uwo muganga yamugiriye inama y’uko yakwegeranya inkunga yo gufasha abarwayi bamerewe nabi kurusha abandi muri ibi bitaro bya Butaro.

Mukabalisa yahise abiganiriza umuryango we, ababwira icyifuzo afite ariko ababwira ko n’igihe yakwigendera amafaranga abantu bari gukoresha bagura indabo zo kumuherekeza, yazifashishwa mu gufasha aba barwayi.

Nyuma y’uko umuryango wa Mukabalisa usabye inshuti n’abavandimwe kuzakora icyo gikorwa, hakusanyijwe 13.750.000 Frw yahawe ibitaro Butaro kugira ngo afashe abarwayi batishoboye baharwariye.

Gasamagera yavuze ko “Yaratubwiye ati ndamutse ngiye aya mafaranga yakoreshwaga mu kugura indabo zishyirwa ku mva, azakusanywe avemo ikintu gikomeye cyo gufasha abarwayi.”

Yakomeje avuga ko nubwo amafaranga yakusanyijwe adashobora gufasha abarwayi benshi, bishimiye gusohoza icyifuzo cy’umubyeyi wabo kuko hari abo bizagirira akamaro.

Ati “Nubwo amafaranga twatanze ari nk’igitonyanga mu nyanja ariko icyo twifuza nawe yifuza ni uko azafasha aba barwayi.”

Yagaragaje ko bakomeje kwakira andi mafaranga ndetse ko bazakomeza ibikorwa byo gufasha abarwayi batishoboye muri ibi bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Butaro, Dr. Eulade Rugengamanzi, yavuze ko bishimiye kuba bakiriye iyi nkunga kuko yiyongereye mu zindi basanzwe babona kandi bikazafasha abahuraga n’ibibazo bitandukanye birimo kubona imiti n’amatike abageza kuri ibi bitaro.

Ati “Bizafasha abantu benshi bashoboka kuko hari abantu bivuriza ahangaha bahuraga n’ibibazo byo kubona amatike abageza aha ndetse no kugurira imiti bamwe mu bahuraga n’ibibazo byo kuyigura.”

Umuryango wa Mukabalisa Donatille wasuye ibitaro bya Butaro bivurirwamo abarwayi ba kanseri
Dr. Eulade yishimiye inkunga bahawe n'umuryango wa Mukabalisa Donatille
Ibitaro byahawe impano iriho ubutumwa bwerekana ko ubuzima bw'umuntu bukwiriye kurangwa no gutanga
Mukabalisa wayoboye Inteko Ishinga Amategeko imyaka 11, yitabye Imana, azize uburwayi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza