Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ko imirimo abapolisi bakora uretse imyumvire yahozeho yo guheza abagore, ibyo usaba ari imbaraga n’ubwenge kandi ibyo byombi na bo babifite.
Yabigarutseho ku wa 23 Kamena 2026, ubwo i Kigali hatangizwaga ihuriro ry’iminsi ibiri ry’abagore b’abapolisi bakora mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
ACP Rutikanga yagaragaje ko ubu muri Polisi y’Igihugu umubare w’abagore ugaragara mu nshingano zinyuranye, kandi ko imirimo yose bayishoboye.
Ati “Bakora imirimo yose, n’iyo yafatwaga nk’iy’abagabo harimo nko kujya muri ‘special forces’, gusimbuka imigozi, kumanuka mu ndege n’indi. Ntabwo umurimo wa Polisi usaba imbaraga cyane kurusha ubwenge kandi abagore bakoramo bagaragaje ko babifite.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abapolisi b’abagore bamaze kugera mu mwuga gukomeza kuba intangarugero mu kazi bakora kugira ngo babere imboni barumuna babo.
Ati “Ni ngombwa ko turushaho gutanga icyizere ko umuntu wese w’umugore wifuza kujya muri Polisi azaba abonamo urugero rwiza. Agomba kugiramo abamubera icyitegererezo, rero turabasaba kuba abapolisi beza abandi bashobora kureberaho bagashaka kuba nka mwe, bityo n’abandi bana b’abakobwa bakabona ko bishoboka.”
Yongeyeho ko ibyo ari byo bishimangira ko umugore w’umupolisi atari muri uwo mwanya gutyo gusa ahubwo arimo yuzuza inshingano zose ashinzwe muri rusange.
Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Iterambere akaba n’umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yabwiye abapolisi b’abagore mu Rwanda uko guhuza akazi n’inshingano zo mu muryango bigenda.
Yagaragaje ko bidashoboka kuba umubyeyi mwiza mu muryango 100% n’umukozi mwiza mu nshingano 100%, ahubwo ko bisaba ko buri kimwe kigira umwanya wacyo kuko biba ari ingenzi ku muntu ufite inshingano.
SSP Mbabazi Ruth ukora muri Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko guhura n’abandi bagore bakomeye mu zindi nshingano ari amahirwe kuri bo, kuko urugendo rwo guhuza ububyeyi n’akazi rusaba kumva uko n’abandi babigenza.
Ni mu gihe AIP Mutesi Williams Sharon we yavuze ko inama nk’iyo ibafasha gushyira imbaraga mu kazi kabo mu gukorera Polisi y’Igihugu no kwibuka ibyo mu by’ukuri icyo umugore amazemo by’umwihariko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!