IGIHE

Umunyarwanda arya ibilo bine by’amafi ku mwaka

0 26-09-2026 - saa 09:44, Nshimiyimana Eric

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) igaragaza ko umusaruro w’amafi wageze kuri toni ibihumbi 53 ku mwaka na ho Umunyarwanda akarya ibilo 4,4 ku mwaka.

Imibare IGIHE yahawe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi muri MINAGRI, Kwibuka Eugene, igaragaza ko uyu munsi Umunyarwanda arya ibilo 4,4 by’amafi ku mwaka.

Ati “Mu Rwanda kuri ubu tubasha kubona umusaruro w’amafi ungana na toni 53.000 ku mwaka. Aho twifuza ko mu mwaka wa 2035 tuzaba tugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80.620 ku mwaka.”

MINAGRI igaragza ko mu mwaka wa 2024/25 umusaruro w’amafi wazamutse mu buryo bufatika, aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

Intara y’Iburengerazuba iri mu zibonekamo amafi menshi cyane, kuko uturere dutanu muri turindwi tugize iyi ntara twose dukorerwamo ubworozi bw’amafi, dore ko dukora ku Kiyaga cya Kivu ari nacyo kinini mu Rwanda.

Ni mu gihe Akarere ka Rutsiro muri two kihariye 50% y’amazi y’iki kiyaga utundi turere tune tukagabana 50% isigaye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari muri iyi ntara harobwe toni ibihumbi 16 z’amafi.

Ati “Mu kiyaga cya Kivu mu 2025/26 harobwe amafi toni 16.000 kandi dukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro w’amafi, dufatanyije n’abikorera bakora uburobyi bwayo uyu munsi bageze kuri 32 ku munsi muri iyi ntara.”

Mu mbaraga abikorera bakomeje gushyira muri ubu bworozi harimo nk’aho Ikigo Kivu Choice giherutse gutangaza ko kigiye kubaka irerero ry’abana b’amafi rizajya ritanga abana b’amafi miliyoni zirenga 12 ku kwezi urimbanyije.

Ni mu gihe kandi iyi ntara igiye kunguka uruganda rutunganya ibiryo by’amafi ruzubakwa mu cyanya cy’inganda cya Rubavu, zuzura rutwaye miliyari 4 Frw n’urundi rwa miliyari 8 Frw rugiye kubakwa i Nyamasheke bikozwe na Kivu Choice.

Mu Kiyaga cya Kivu harimo ibigo binini birimo Kivu Choice ikorera mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke. Ikora ubworozi bw’amafi yo mu bwoko bwa tilapia, ikagira intego yo kwagura ubworozi ku buryo bizagera mu mwaka wa 2029 isarura toni 30.000 ku mwaka.

Harimo kandi ikigo Fine Fish cyororera amafi muri kareremba mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba ku buso bwa hegitari 90 cyatangiye iyi mirimo muri 2017 gitangije ishoramari rya miliyoni 300 Frw, kuri ubu ryagutse rimaze kugera kuri miliyari 3 Frw.

Umunyarwanda arya ibilo bine by’amafi ku mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza