IGIHE

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ari mu Rwanda

0 13-06-2026 - saa 09:18, IGIHE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Shirley Ayorkor Botchwey ari mu Rwanda.

Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa 12 Kamena 2026, avuga ko Shirley Ayorkor Botchwey ari mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

Yakomeje ivuga ko uru ruzinduko “rushimangira umuhate dusangiye wo kongerera imbaraga ubufatanye no guteza imbere inyungu duhuriyeho hirya no hino muri Commonwealth.”

Mu butumwa yashyize kuri X, Shirley Ayorkor Botchwey yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda.

Ati “Mwakoze cyane ku bw’urugwiro mwanyakiranye mu Rwanda. Niteguye kuganira n’abayobozi n’abafatanyabikorwa i Kigali, hagamijwe gushimangira ubufatanye no guteza imbere gahunda ya Commonwealth y’iterambere risangiwe mu bihugu binyamuryango 56.”

Ku wa 12 Kamena 2026, Shirley Ayorkor Botchwey yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Jean-Guy Afrika, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Ibi biganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bigize Commonwealth, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ishoramari.

Impande zombi zaganiriye ku mahirwe ari mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, gukurura abashoramari ndetse no kongera ubufatanye n’abikorera, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no gufasha urwego rw’abikorera kurushaho kwaguka ku isoko mpuzamahanga.

Shirley Ayorkor Botchwey yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye mu Mujyi wa Apia muri Samoa mu 2024.

Izi nshingano yazitangiye ku wa 1 Mata 2025. Afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu bijyanye n’imiyoborere, dipolomasi, imibanire y’ibihugu n’ibindi.

Ni uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira izi nshingano.

U Rwanda ruri mu bihugu bigize Commonwealth, ndetse mu 2022 rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyigize uyu muryango, izwi nka ‘CHOGM’.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza