Mu gihe mu Rwanda ubwiyongere bw’abanyamahanga barugana baje muri gahunda zitandukanye bukomeje kuzamuka, Umuneza Denise ageze kure mu kubigisha Ikinyarwanda ndetse amasomo atanga ashobora kubafasha gutumanaho muri uru rurimi nta nkomyi.
Umuneza yatangiye iki gikorwa mu 2010, ubwo yabonaga ko abanyamahanga baba mu Rwanda bagorwa no kubona ahantu bigira Ikinyarwanda.
Icyo gihe yatangiye kujya ahurira n’abashaka kumenya Ikinyarwanda nk’ahacururizwa ikawa nyuma y’akazi, akabigisha amagambo y’ibanze, imvugo y’Ikinyarwanda n’uburyo bwo kuganira.
Yabwiye The New Times ko abashaka kwiga Ikinyarwanda yakomeje kubona biyongera ahitamo kwagura uko abigisha ategura integanyanyigisho yihariye yo kwigisha ndetse anashyiraho na gahunda y’amasomo kuva ku batangizi kugeza kugeza bisumbuyeho.
Uyu mugore wize indimi no gusemura muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze kurangiza amashuri yabanje kuba umusemuzi ariko akajya anigisha Ikinyarwanda mu masaha ya nimugoroba no mu mpera z’icyumweru.
Ati “Navaga ku kazi nkajya n’ahandi kwigisha kuko nari mfite akazi, ariko nkaba nanigisha ku ruhande. Uko abantu bakomezaga kwiyongera mu masomo yanjye, nabonye ko ari ikintu nshobora kubaka, mpitamo kurushaho kwibanda ku kwigisha ururimi.”
Abantu benshi bari bashishikajwe no kumenya Ikinyarwanda, bikamuha imbaraga zo gutegura ibikoresho byo kwifashisha mu kwigisha kandi abiha umwanya munini.
Icyakora yabanje guhura n’imbogamizi yo kubura imfashanyigisho igenewe by’umwihariko abanyamahanga biga Ikinyarwanda nk’ururimi rwa kabiri.
Impamvu ni uko izari zihari zitibandaga cyane ku biganiro byo mu buzima bwa buri munsi cyangwa ibyo umuntu ugiye gutura mu Rwanda akeneye kumenya kugira ngo abashe kuvugana n’abandi.
Ku bw’amahirwe yaje kubona igitabo cya kera cyanditswe n’abamisiyoneri gisobanura bimwe mu bigize ururimi, ariko ibyinshi muri cyo byibandaga ku nyigisho z’idini bituma abanyeshuri be bamugira inama yo gutegura imfashanyigisho ye y’uko Ikinyarwanda gikoreshwa mu buzima busanzwe.
Mu 2016, Umuneza ni bwo yanditse igitabo cye cya mbere cyagenewe abatangiye kwiga Ikinyarwanda, nyuma ategura ibindi biri mu ngeri enye z’amasomo kuva ku batangizi kugeza ku bageze ku rwego rwisumbuye.
Ibyo bitabo bikubiyemo amagambo, ibiganiro n’imyitozo bifasha abanyamahanga kwitoza kuvugana mu buryo bukoreshwa buri munsi mu Kinyarwanda.
Ubu Umuneza yigisha abantu bakuru n’abana binyuze mu masomo ahabwa umuntu ku giti cye ndetse n’amatsinda mato byose akabikorera mu biro bye biri ku Kimihurura.
Abo yigisha barimo abanyamahanga baba mu Rwanda, abarusura, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abana bakuriye hanze y’Igihugu badafite amahirwe menshi yo kumenya Ikinyarwanda.
Nyuma ya Covid-19, Umuneza yatangiye kwita cyane ku kwigisha abana, nyuma yo kubona ko imiryango myinshi y’Abanyarwanda baba mu mahanga yaratangiye kugaruka mu Rwanda.
Ati “Benshi muri abo bana bakuriye hanze y’Igihugu, abandi bavukiye ku babyeyi babaye hanze y’u Rwanda, ku buryo usanga bafite ubushobozi buke cyangwa nta na buke bwo kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”
Kuri ubu yatangiye gutegura gahunda yo kujya yigisha mu biruhuko abo bana hashingiwe ku byiciro by’imyaka yabo ndetse yanatoje undi mwarimu uburyo bwo kwigisha, nyuma na we atangira gutanga amasomo ye bwite.
Nubwo ibikorwa bye byo kwigisha abanyamahanga bitera imbere, yagaragaje impungenge ku kugabanuka k’uburyo urubyiruko rukoresha Ikinyarwanda, asaba amashuri kongera umwanya aha kwiga uri rurimi harimo n’imiterere yarwo n’amategeko arugenga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!