IGIHE

Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

0 7-09-2026 - saa 22:32, IGIHE

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) rwatangaje ko rwagize Umuhoza Barbara Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (COO).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ku wa 7 Nzeri 2026, rivuga ko izi mpinduka zigamije kurushaho kunoza imiyoborere n’imicungire y’Ubunyamabanga bw’Urugaga, kongera imikorere mu gutanga serivisi ku bavoka no gushyira mu bikorwa gahunda z’ingenzi z’Urugaga.

Umuhoza Barbara afite inshingano yo gushyiraho icyerekezo cy’imiyoborere y’Ubunyamabanga bw’Urugaga, guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi, gucunga ibikorwa bya buri munsi no guhagararira Urugaga igihe abiherewe ububasha na Perezida warwo.

Ashinzwe kandi ibijyanye no gushaka umutungo, guteza imbere itumanaho ndetse no kubaka ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa b’Urugaga.

Ni mu gihe William Niyongabo wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO), azafasha Umuyobozi Mukuru mu guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda n’ibikorwa by’Urugaga.

Niyongabo azibanda ku kunoza imikorere y’imbere mu rugaga, guteza imbere uburyo bwo gukora no kureba ko serivisi zitangwa neza ku bavoka n’abandi bagize Urugaga.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwagaragaje ko rwizeye ko ubunararibonye, ubushake n’ubushobozi bw’aba bayobozi bashya bizagira uruhare rukomeye mu gukomeza umwuga w’ubwavoka no guhindura imikorere y’Urugaga.

Urugaga rw’Abavoka kandi rwasabye abavoka bose, abakozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barwo gukorana n’ubuyobozi bushya no kubushyigikira mu nshingano zabwo.

Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza