Umugore w’imyaka w’imyaka 46 wari utuye mu Karere ka Karongi yitabye Imana nyuma yo kunywa umuti wa kiyoda akimara kubyara.
Byabereye mu Mudugudu wa Karusha Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ku wa 27 Nzeri 2026.
Saa kumi n’ebyiri ni bwo umuturanyi yumvise uruhinja ruririra mu nzu, akomanze abona ntawe ukinguye yumva umuti wa kiyoda unuka mu nzu, arebye asanga ni uwo mugore wawunyoye, ahita ahamagara umujyanama w’ubuzima afata uruhinja arujyana ku Bitaro bya Kibuye nyina ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gisunzu mu Murenge wa Rugabano agezeyo basanga yapfuye.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko uyu mugore yari yarataye urugo mu murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro ajya kubana n’undi mugabo w’imyaka 48 na we wari warataye umugore n’abana mu Karere ka Rutsiro.
Hari hashize amezi atanu umugabo babanaga adasubiye mu rugo, nyakwigendera akaba yari abayeho mu buzima bubi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge Jean Paul Nzayisenga yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano Polisi na RIB batwara nyir’inzu babagamo n’umugabo we mushya.
Ati "Hakekwa ko icyatumye yiyahura ari uko uwo mugabo yakoreshaga nabi umutungo, no kuba yari yaramutaye, bikekwa ko yiyahuye kugira ngo amuhimishe kumusigira umwana kuko na we yari yaramutaye mu nzu".
Uruhinja ruracyari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro Bikuru bya Kibuye.
Nyakwigendera n’umugabo we bari batunzwe no gucukura amabuye y’agaciro mu birombe byo mu Karere ka Rutsiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!