IGIHE

Umugambi wa Hariana Veras wo gusebya u Rwanda kuri Trump wamupfubanye?

0 29-09-2026 - saa 00:18, IGIHE

Umunyamakuru Hariana Verás Victória ukoreshwa mu gukwirakwiza icengezamatwara rya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavomeye mu kiva ubwo yari muri White House ashaka gukomeza guharabika u Rwanda arushinja ibirego by’ubwicanyi ariko Perezida Trump yabibazaga agahitamo kumwereka ko igihangayikishije ari Ebola muri RDC.

Hariana Verás Victória mbere yakoreshaga micro ye yumvikanisha ijwi rya Afurika, akanabishimirwa, ariko ibyo byahindutse mu ntangiriro za 2025, ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatangiraga gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumufasha guhagarika intambara yo mu gihugu cye.

Uyu mugore yatangiye kugenda abaza buri muyobozi muri Amerika ku kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo, akoresha imvugo zirimo “U Rwanda rufasha AFC/M23”, “u Rwanda rwateye RDC”, “ubushotoranyi bw’u Rwanda” mu buryo bumwe n’ubutegetsi bwa RDC, nyuma yakirwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 28 Nzeri 2026, agihabwa umwanya Perezida Donald Trump yahise amenya ko agiye kubaza kuri Afurika maze ahita avuga ngo “Akunda Afurika. Buri gihe abaza ibibazo kuri Afurika. Nta kindi gihugu cyangwa ahandi hantu avuga.”

Hariana Veras wakunze kumvikana asabira u Rwanda ibihano, arushinja ibinyoma by’uko rwica Abanye-Congo, imvugo ahuriraho n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, yabajije Trump niba hari ingamba zikomeye ateganya gufatira u Rwanda kubera kurenga ku masezerano yasinywe mu mpera za 2025.

Amerika imaze iminsi itangaza ko u Rwanda rwatangiye kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025, nubwo yo yemeza ko intambwe yatewe itayinyuze.

Trump yahise amwibutsa ko intambara yahagaze ndetse abayobozi bombi basinye amasezerano kandi bayemeye.

Ati “Nabyumviseho hashize igihe gito gusa. Niba hari ikibazo, tuzagihagarika.”

U Rwanda rugaragaza ko igice kirureba mu masezerano y’amahoro rugikoraho ahubwo RDC ifitemo uruhare runini rwo gusenye FDLR no gusenya indi mitwe yitwaje intwaro ikavunira ibiti mu matwi.

Hariana Verás Victória wasaga nk’ufite igisubizo ashaka muri Trump ariko ntakibone yakomeje gutsimbarara ageze aho arerura avuga ko mu kwezi gushize yari muri RDC, ashinja u Rwanda ubwicanyi, asaba Trump kugira icyo yakora.

Trump mu ijwi rituje ati “warabyiboneye ubwawe?”
Hariana Veras wari wamaramaje ati “Yego, Bwana Perezida. Kandi mfite ibimenyetso nshobora kubasangiza.”

Kuri we yumvaga atanze ingingo ituma yumvwa ariko Perezida Trump yahise amwereka ko ikiri muri RDC gihangayikishije ari icyprezo cya Ebola, ndetse ahita amubaza uko yasanze ibyayo bihagaze.

Uyu mugore yavuze ko ibikorwa byo kurwanya Ebola bigenda neza. Ni mu gihe imibare igaragaza ko abayanduye kuva muri Gucurasi 2026 ari abantu 8067, abo yahitanye bakaba 3901, bangana na 48%.

Mu buryo busa nko kumwikiza, Trump yamusubije ko niba hari ikibazo cyo kutubahiriza amasezerano koko azashaka uko “ibintu bigenda neza.”

Hariana akenshi abaza nk’uwatumwe n’ubutegetsi…

Tariki ya 27 Kamena 2025, Veras yaratunguranye muri White House, abwira Trump ko Tshisekedi ashaka kumutanga mu bazahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel. Ni ubwa mbere Perezida wa Amerika yari yumvise uyu mugambi kuko mugenzi we w’i Kinshasa atari yarigeze awumubwiraho.

Urubuga Neo Africa ku wa 6 Gashyantare 2026 rwanditse ko, "Veras yahinduye ikibazo cya RDC urugamba rwe ku giti cye n’urwo mu rwego rw’umwuga". Uyu munyamakuru ntiyabihakanye, ahubwo yakwirakwije ubu butumwa.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko mu gushyigikira iri cengezamatwara, Veras yatangiye gukwirakwiza ubutumwa bw’abarwanya Leta y’u Rwanda bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, baba Abanyarwanda baba mu mahanga cyangwa se abo mu karere, bishimangira ko ikibi cyose kivuga u Rwanda acyakira neza.

Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Amerika. Veras yabajije Trump ati “Ni ryari Ingabo z’u Rwanda zizava ku butaka bwa Congo?”, amusubiza yikiza ati “Ni vuba cyane.”

Byasaga n’aho Veras yatumwe iki kibazo na Leta ya RDC kuko abayishyigikiye bamukomeye amashyi, ariko ku rundi ruhande abazi neza ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono bamufata nk’uwatannye kuko nta magambo arimo yemeza ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.

Amasezerano ya Washington avuga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ushyigikirwa na Leta ya RDC, ikabikora ititaye ku kuba warayiciye abaturage benshi barimo abanze kuva ku butaka washinzemo ibirindiro no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Abasesenguzi bavuga ko Veras adashobora kwigira nyoni nyinshi ngo avuge ko atazi ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere, kuko Amerika akoreramo kenshi yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, inashyigikira imyanzuro y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano y’uko ugomba gusenywa.

Impamvu uyu munyamakuru atavuga ko Leta ya RDC ifasha FDLR n’imitwe igize ihuriro Wazalendo kandi raporo mpuzamahanga zishimangira ko iyi mitwe igira uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ni iyo kwibazwaho.

Igisubizo ni uko yahindutse igikoresho cy’icengezamatwara cy’ubutegetsi bw’i Kinshasa butifuza ko ibyo bimenyekana.

Kuba igikoresho cya Leta ya RDC bigira ikiguzi, kuko hari amakuru ahamya ko mbere y’uko Veras abaza Trump igihe ingabo z’u Rwanda zizavira muri RDC, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bwamuhaye amadolari 4000, kandi ko yari yiteguye kubaza ikindi kibazo yahawe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mbere y’uko ikiganiro kirangira ariko yimwa umwanya.

Hariana Verás Victória yashatse kumvisha Trump ko u Rwanda rutubahiriza amasezerano amubera ibamba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza