Umujyi wa Kigali wagaragaje ko imwe mu ntandaro z’ibibazo bikunze kwibasira agakiriro ka Gisozi ari ubwinshi bw’abantu bahakorera bityo gakwiye kwimurwa kakajyanywa ahandi hantu hisanzuye.
Biteganyijwe ko aka gakiriro kazimurirwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ahabonetse hegitare 36 zashyirwaho aka gakiriro.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence yabwiye RBA ko aka gakiriro kamaze kuba gato cyane ku buryo no kuhashyira ibindi bikorwaremezo cyangwa kubona ubutabazi bw’ibanze bigoye.
Ati “Hariya hari ku buso bwa hegitare zirindwi n’imisago, ubu ikibanza kindi dufite gifite hegitare 19,6 n’izindi 17 ziri munsi yacyo zishobora kuhagurirwa. Impamvu dushaka ko hari ibikorwa bimwe bigomba kwimuka ni ikibazo cy’abantu benshi bakorera ku buso buto, ibituma udashobora kubona aho ushyira ya mihanda, ariyo mpamvu polisi ijya kuzimya ikamara umunsi wose itaragera aho igomba kuzimya.”
Icyakora abakorera muri aka gakiriro bagaragaza ko gukura aka gakiriro ku Gisozi bizabahombya cyane kuko bahashoye imari ifatika.
Safari Pacifique ukorera muri aka gakiriro ka Gisozi yavuze ko kukimura atari wo muti, ahubwo guhashya ibitera ibibazo birimo inkongi y’umuriro ari byo bikwiye gukorwa.
Ati “N’ubundi aho bakimurira hose hazaba hari umuriro, twumva icyo bakora ahubwo izo nkongi bazirinda ariko kakaguma hano.”
Aka gakiro kamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro inshuro zigera muri zirindwi.
Aka gakiriro kafashwe ni inkongi bwa mbere ku wa 28 Mata 2017, inshuro ya kabiri yari ku wa 29 Kamena 2019, ku wa 13 Ugushyingo 2020 kongeye gufatwa n’inkongi, ku nshuro ya kane kafashwe n’inkongi byari ku wa 17 Kanama 2021.
Ku wa 12 Gashyantare 2023 kafashwe n’inkongi ku nshuro ya gatanu, ku nshuro ya gatandatu aka gakiriro kafashwe n’inkongi byari ku wa 23 Gicurasi 2023, ndetse no ku wa 30 Gicurasi 2025 kongeye gufatwa n’inkongi ku nshuro ya karindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!