IGIHE

Ukuri mpamo ku itoroka ry’ababyinnyi umunani b’itorero Inganzo Ngari

0 1-06-2019 - saa 11:14, IGIHE

Ku wa 14 Gicurasi, abasore n’inkumi 20 bagize Itorero Inganzo Ngari bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino rizwi nka Dance Africa Festival.

Iri serukiramuco ritegurwa n’Ikigo cya Brooklyn Academy of Music. Kugira ngo itorero ryitabire haba habayeho gukora igenzura mu bihugu byose bya Afurika hagatoranya kimwe kizaserukirwa.

U Rwanda nyuma yo kwemeza ko aricyo gihugu kizahagararira Afurika, abagize itsinda ritegura iri serukiramuco basuye amatorero yo mu gihugu bareba imikorere yayo, baza kwemeza ko Inganzo Ngari ariyo izahagararira u Rwanda. Hari ku nshuro ya 42 iri serukiramuco ryari ribaye.

Ku wa 14 Gicurasi 2019 nibwo iri torero ryahagurutse i Kigali ariko mbere yo kugenda, 20 bari baserutse babanje guhabwa ibiganiro birimo indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda, kirazira ndetse n’umuco w’ubutore.

Ni ibiganiro bahawe na Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard hamwe na Senateri Tito Rutaremara, ndetse aho muri icyo gikorwa uko ari 20 bagombaga kujya muri Amerika, bamaze kwigishwa barahiriye kuzubahiriza inshingano zabo ndetse no kuzagaruka mu gihugu cyabo, bakanabisinyira imbere ya noteri.

Buri wese yarahiraga agira ati “Maze kumva ibyo amategeko agenga urugendo rw’Inganzo Ngari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndahiriye imbere y’Imana ishobora byose n’iri koraniro, ko nzubahiriza amasezerano ngiranye n’itorero, ko nzitwara neza ngendeye ku ndangagaciro zibereye umunyarwanda,”

“ko ntazakoza isoni itorero muri iki gikorwa harimo no gusubira mu gihugu cyambyaye u Rwanda, nindenga kuri aya masezerano nzakurikiranwe n’amategeko.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Itorero Inganzo Ngari ryabombaga gukora ibitaramo bitanu no kwigisha abana bakiri bato ibijyanye no kubyina bya kinyarwanda; ni ibikorwa byose byagombaga kubera i New York.

Kugira ngo ibi bitaramo bigende neza, hari hateganyijwe ko mbere yabyo, hazabanza icyumweru cy’imyitozo y’umukino ugaragaza amateka y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana, yabwiye IGIHE ko wari umukino uvuga ku Rwanda mbere y’Abakoloni, mu gihe cyabo uko babibye amacakubiri n’urwango mu banyarwanda bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’ayo uko rwiyubatse.

Ati “Umukino warangiraga duhamagarira abantu kuza gusura igihugu cyacu, cyane ko abanyamerika bari baraje hano babonye ibyiza by’u Rwanda bakora umukino bashingiye ku byabaye. Bize amateka y’igihugu baragenda bayakorera umukino.”

Ni umukino wakinwe n’amatsinda ane, yose hamwe yabaga agizwe n’abantu 80.

Nzeyimana yakomeje avuga ko ari umukino wanyuze benshi, ku buryo hari abafatwaga n’amarangamutima bakarira badashaka ko urangira, bikanashimangirwa n’ubwitabire bwaranze ibi bitaramo aho nibura kimwe cyabaga kirimo abantu bagera ku bihumbi 10.

Ati “Hari ibinyamakuru byinshi byawanditseho, bigaragaza u Rwanda mu isura nshya, bagaragaza ubwiyunge bwabayeho mu Banyarwanda, bumvaga ko bidashoboka ariko uwo mukino, barebye amateka yose, babasha kumva imbaraga abanyarwanda bakoresheje nyuma y’imyaka 25 ishize. Icyo ni cyo kintu kizima cyasigaye mu mitwe y’abanyamerika.”

Amissa Umuhoza umwe mu babyinnyi umunani b'Itorero Inganzo Ngari watorotse. We yatandukaniye n'abandi ku Kibuga cy'Indege bari mu nzira bagaruka mu Rwanda

Uko ababyinnyi umunani batorotse

Mu itsinda ryagarutse mu Rwanda mu mpera za Gicurasi, haburaga 8 mu bakinnyi 20 bari baragiye.

Abatorotse uko ari umunani, nta n’umwe wari umaze muri iri torero imyaka iri munsi y’ibiri. Umuto muri bo mu myaka ni Gasigwa Emmanuel wavutse mu 1996 mu gihe umukuru ari Hategekimana Ismael wavutse mu 1981.

Abandi ni Mukashyaka Clarisse, Nsabimana Aloys, Uwizerwa Albert, Uwitonze Dieudonne, Umuhoza Amissa, Ntwarabashi Salvan na Gasigwa Emmanuel.

Nzeyimana yavuze ko nyuma y’iminsi ibiri bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aribwo umukobwa wa mbere yabuze, hashize iminsi itatu abandi babiri baragenda bisa n’aho hacitse igikuba.

Ati “Twagerageje kwisuganya tuganira n’itorero, nk’umuntu wari ubayoboye ndababwira nti mu by’ukuri hari igikorwa cyatuzanye, turi hano duhagarariye Afurika, duhagarariye u Rwanda mugerageze mwumve uburemere bw’akazi dufite.”

Yavuze ko kuva kuri uwo munsi abari basigaye bamwumviye ku buryo nta wundi wigeze uva mu itsinda ryari risigaye, hatangira ibikorwa byo gushaka abaziba icyuho, haboneka umwe mu bigeze kuba muri iri torero uba muri Amerika ubu.

Nyuma y’ibitaramo igihe cyo gutaha kigeze ku wa 28 Gicurasi, mu gitondo bazindutse bajya gushaka ibyo bari bucyure mu Rwanda, bigeze mu masaha yo gufata ifunguro uwa kane nawe arabura.

Abandi ubwo bageraga ku kibuga cy’indege bitegura kugaruka mu Rwanda, ako kanya abandi batatu baragiye hasigara itsinda ry’abantu 13, undi umwe aza kubura yamaze kwinjira mu Kibuga cy’indege.

Ati “Twamaze amasaha abiri ku kibuga cy’indege dutegereje, muri ayo masaha abiri ntabwo tuzi igihe undi yagendeye kuko twamubuze tugeze mu ndege. Twageze mu ndege turi abantu 12, turamushaka turamubura.”

Mu munani batorotse, umwe niwe wasigaranye Pasiporo

Ubwo iri tsinda ryageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abategura irushanwa bagize impungege hakiri kare ko hari abashobora gutoroka maze bose bamburwa pasiporo bakazajya bagendera ku ikarita igaragaza ko baje mu iserukiramuco.

Ku munsi wa nyuma ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege bataha, nibwo basubijwe pasiporo, usibye uwatorotse yamaze kwinjira mu kibuga cy’indege wari wayisubijwe.

Ubu pasiporo za barindwi basigaye muri Amerika zasigaranywe n’itsinda ryateguraga iri serukiramuco aho rigomba kuzishyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nzeyimana avuga ko ababashije kugaruka mu Rwanda bagaragaje ubutwari kuko wasangaga benshi bashaka kuguma muri iki gihugu ariko bakagaragaza ko bahasigara ari uko bafite ibyangombwa bibibemerera aho gutoroka.

Yasabye imbabazi abanyarwanda ku bwo kuba muri iri tsinda yari ayoboye harabonetsemo ibigwari byambitse isura mbi igihugu, avuga ko icyiza ari uko ubutumwa bwatanzwe mu mukino buruta kure igisebo cyatewe n’abatorotse.

Ati “Hari ikindi twubatse muri ayo mahanga, abo batorotse byamenyekanye ku rwego rw’ikigo twatumiwemo ariko ubutumwa twatanze, bwakwiriye mu banyamerika benshi kurusha ubutumwa bubi bw’abacitse. Icyiza cyaruse ikibi cyabayeho.”

Ni ku nshuro ya mbere ababyinnyi b’iri torero batorotse baserukiye igihugu mu mahanga. Iri torero ryashinzwe mu 2006, ubu rifite abanyamuryango bagera kuri 80.

Ikiganiro n’Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari

Nsabimana Aloys watorotse ubwo yarahiraga ko azitwara neza agasohoza ubutumwa bwe ndetse akagaruka mu gihugu
Mukashyaka Clarisse ni we watorotse mbere y'abandi
Uwitonze Dieudonne nawe ni undi mubyinnyi watorotse
Ntwarabashi Salvan niwe wenyine wasigaranye pasiporo
Uwizerwa Albert nawe ni undi mubyinnyi wasigaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Hategekimana Ismael arahira. Mu kurahira Abayisilamu bakoreshaga Quran bakazamura akaboko k'ibumoso naho abakirisitu bagakoresha Bibiliya bakazamura akaboko b'iburyo
Gasigwa Emmanuel wavutse mu 1996 niwe muto mu basigaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhoza Amissa arahira ko azubahiriza amahame agenda Itorero Inganzo Ngari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza