Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 7.174Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, avuye kuri miliyari 5.799 Frw mu gihembwe nk’iki cya 20205, bigaragaza izamuka rya 9,4%
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, serivisi zagize uruhare rwa 51% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bugira uruhare rwa 21%, inganda zigira uruhare rwa 23% naho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.
Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku rugero rwa 4%, urwego rw’inganda ruzamuka ku rugero rwa 18%, mu gihe serivisi zazamutse ku rugero rwa 7%.
Umusaruro w’ibiribwa ngandurarugo wiyongereyeho 5%, umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze y’igihugu wagabanutseho 20% bitewe n’umusarururo w’ikawa wagabanutseho 33%, mu gihe umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 18%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba ubuhinzi bwarazamutse kuri 4% bidahagije ari na byo bituma ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka.
Ati “Mu by’ukuri 4% mu buhinzi ntabwo bihagije kubera ko ibihingwa dukoresha mu ngo zacu ni na byo bikoreshwa mu matungo, ni na byo bikoreshwa mu nganda ni na byo bicuruzwa hanze rimwe na rimwe, 4% ntabwo bihagije. Kugira ngo tube duhagaze neza tuba tugomba kuba dufite 10%.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko iyo bikiri muri 4% hari ibyo abantu batabona neza bigatuma hakomeza kubaho ibibazo.
Ati “Izamuka ry’ibiciro turimo kubona cyane cyane mu buhinzi impamvu ni ebyiri zikomeye. Impamvu ya mbere ni umusaruro wacu twese hamwe, buriya ubuhinzi ntabwo bukorwa na Leta yonyine, ubuhinzi bukorwa natwe twese. Umusaruro dutanga uracyari hasi ntabwo uhagije, ku buryo bisaba ko Leta ishyiramo ingufu ariko natwe twese Abanyarwanda tugashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke.”
Ikindi kibazo ni imihindagurikiye y’ibihe aho imvura ishobora kugwa ari nke cyangwa ikagwa itinze ku buryo umusaruro uba muke.
Mu bindi umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 26%, umusaruro mu mirimo y’ubwubatsi wiyongeraho 24%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 10%.
Umusaruro uva mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 10% bitewe ahanini n’izamuka rya 51% ry’umusaruro w’inganda zikora ibyuma, izamuka rya 22% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho biva mu ibumba nka sima n’amatafari n’izamuka rya 13% ry’umusaruro w’inganda zitunganya imyenda.
Muri serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutseho 18%, umusaruro wa sevisi z’ubwikorezi uzamukaho 7%, umusaruro wa sevisi z’amahoteli na restaurants wazamutseho 5%, umusaruro wa serivisi z’itumanaho wazamutseho 29%, umusaruro w’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 4%.
Minisitiri Murangwa ati “Abaranguza n’abadandaza byazamutseho 18% kandi bizamuka ari uko twabiguze. Ni twebwe soko ryabo, ni ukuvuga ko tubagurira bakunguka ariko natwe tukabona serivisi. Uyu ni umubare mwiza cyane uba ugaragaza uko ubukungu buzamuka nbikitwa ko buzamuka ariko ubushobozi bwo kugura, bitabujije ko ibiciro iyo bitazamuka cyane uyu mubare wari no kuzamuka kurushaho [...] ibi bitanga icyizere ko ubuzima bw’abanyarwanda bugenda burushaho kuba bwiza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!