Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kubungabunga ingoro Ndangamurage n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutegura ejo hazaza heza h’igihugu.
Byatangijwe ku mugararo ku wa 21 Nzeri ku Ngoro Ndangamurage y’Ubugeni iherereye i Kanombe.
Ni gahunda itegurwa n’ikigo cy’Abadage cyita ku ngoro ndangamurage n’ibimenyetso by’umuco n’amateka, The Museum Lab aho abagera kuri 50 bakora mu rwego rw’ingoro ndangamurage baturutse mu bihugu 31 byo mu Burayi na Afrika bazasura ingoro Ndangamurage z’u Rwanda n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwigira ku mateka no gutegura ejo hazaza heza.
Iyi gahunda yatangirijwe mu Budage mu 2021 nyuma hanatekerezwa kuyigeza muri Afrika mu rwego rwo kureba uburyo uyu mugabane wabashije gusigasira amateka n’umurage byawo bya mbere y’ubukoloni, ndetse n’uburyo byagenderwaho mu gushaka ibisubizo bya bimwe mu bibazo uyu mugabane uhura na byo.
Iyi gahunda ikimara gutangazwa, mu 2022 U Rwanda biciye mu Nteko y’Umuco (RICHA) rwatangiye gusaba no kwerekana ubushake bw’uko iyo gahunda yazagera no mu Rwanda maze umurage, umuco n’amateka by’u Rwanda bikerekanwa.
Ni nyuma yaho hari ibihugu byo muri Afrika birimo; Afurika y’Epfo, Ghana, Kenya na Ethiopia byari bimaza gukorerwamo iyi gahunda.
Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’u Rwanda, iki kigo cyabonye ko u Rwanda rubikwiye bagendeye ku mwihariko w’amateka y’u Rwanda arimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb.Masozera Robert yavuze ko kuva u Rwanda rwamenya iyo gahunda rwatangiye kohereza abakozi bakora mu rwego rw’ingoro ndangamurage kureba iyo gahunda uko imeze mu bihugu yaberagamo, birangira bahungukiye butandukanye ubumenyi ndetse birangira hanatewe intambwe yo gusaba ko iyo gahunda yagezwa no mu Rwanda.
Masozera avuga ko kandi kugira ngo bigerweho habayeho ubufatanye bw’Inteko y’Umuco na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.
Yagize ati " Twari dukeneye aya mahirwe kugira ngo tubone umwanya n’urubuga rwo kwereka abanyamahanga umuco, umurage n’amateka byacu kugira ngo birusheho kumenyekana".
Yongeyeho ko muri iyi gahunda atari ukwereka ingoro Ndangamurage gusa ko ahubwo n’abazikoramo bazakomeza guhabwa amahirwe yo guhugurwa kugira ngo bazamurirwe ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa The Museum Lab, Merven Korum yavuze ko umwihariko w’iyi gahunda ari ukureba uko amateka, umurage ndetse n’umuco byasigasirwa ariko hanarebwa uburyo byakwigirwaho bigakurwaho ibisubizo by’ibibazo abantu barimo cyangwa bashobora kuzahura nabyo.
Yagize ati" iyi gahunda izadufasha kwicara hamwe twibaze ibibazo bitandukanye tunatekereze ku buryo bwiza umurage n’amateka by’ibihugu byasobanurwa ariko mu rwego rwo kugena ejo heza. Isi iracyafite ibibazo byinshi biyihangayikishije. Tuzareba uburyo twakwigira ku mateka y’ibyabaye noneho bidufashe gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo".
Prof. Facil Tesfaye waturutse muri Ethiopia yavuze ko kuba igihugu nk’u Rwanda cyinjiye muri iyi gahunda ari amahirwe akomeye yo kwerekana umwihariko w’umurage n’amateka by’igihugu ku ruhando muzampahanga.
Yavuze ko kuba u Rwanda rufite amateka yo kuba rwaraciye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse rukabasha kwiyubaka ari ikintu gikwiye kubwirwa Isi kugira ngo ikimwemuntu muri rusange kigire isomo cyigira ku Rwanda.
Yagize ati " Igihugu nk’u Rwanda kizwiho kuba cyaraciye mu bihe by’umwijima byatumye hafi 90% by’abaturage bacyo bapfa bituma biba ngombwa ko twibaza isomo twakura muri ayo mateka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!