IGIHE

U Rwanda rwihanganishije umuryango wa Dafroza Gauthier waharaniye ko abagize uruhare muri Jenoside bahanwa

0 3-10-2026 - saa 22:35, Nshimiyimana Jean Baptiste

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije kandi ikomeza umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier akaba n’umusangirangendo mu rugamba rwo gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Dafroza Mukarumongi Gauthier yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2026, azize uburwayi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko yagaragaje ubwitange mu rugamba rwo guharanira ko abakoze Jenoside bahanwa.

Riti “Ubwitange yagaragaje mu gushakisha ibimenyetso no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bwamuhesheje Impeta y’Ubucuti - Igihango mu mwaka wa 2017. Umurava n’ukudatezuka ku gusigasira amateka, guharanira ukuri n’ubutabera, ni umurage adusigiye utazibagirana.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yihanganishije umugabo we Alain Gauthier akaba n’umusangirangendo muri urwo rugamba, umuryango we n’inshuti, ndetse n’abantu bose ibikorwa bye byiza byabereye icyitegererezo.

Dafroza Mukarumongi Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

Ubwitange bwabo bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Dafroza yavukiye i Butare mu 1954. Yize ibijyanye n’ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Babyaranye abana batatu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Muri Gashyantare mu 1994 yari ari i Kigali ariko nyina yamugiriye inama yo gusubira mu Bufaransa kubera umutekano wari ukomeje kuba mubi. Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.

Nyuma ya Jenoside, Dafroza n’umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya. Batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga CPCR.

Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n’abarokotse ndetse n’abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

Dafroza yagize n’uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z’Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n’amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

Uru rugamba rwabasabye kwigomwa byinshi, birimo amafaranga n’umwanya wo kuba hamwe n’abana be.

Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana.

Dafroza yabonaga ubutabera nk’uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n’ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk’imibare gusa.

Dafroza Mukarumongi Gauthier yagize uruhare mu gushaka ibimenyetso no kugeza mu nkiko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza