Guverinoma y’u Rwanda yemeje ubusabe bwa Dr. Lawrence Muganga bwo kureka ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibintu bishyira iherezo ku mpaka zari zimaze igihe, zanatumye atemererwa kujya mu nshingano yari yarahawe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano.
Inteko Ishinga Amategeko yamwangiye kwinjira muri Guverinoma nshya ya Uganda kubera ubwenegihugu bwe bwashidikanywagaho, bamwe bavuga ko ari Umunyarwanda wo mu Rwanda, mu gihe we avuga ko ari Umunyarwanda nk’ubwoko bwo muri Uganda.
Itangazo ryasohotse mu Igazeti ya Leta y’u Rwanda yo ku wa 24 Nyakanga 2026 n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rivuga ko ryamenyeshaga abantu ko “umuntu uvugwa hasi yaretse ku bushake ubwenegihugu bw’u Rwanda.”
Iri tangazo rigaragaza ko Muganga Lawrence ari mwene Kayonga Leonard na Mukamafizi Immaculate, wavukiye i Mukono muri Uganda, ku wa 14 Gashyantare 1976.
Bibaye nyuma y’imyaka irenga ibiri Dr. Muganga ashyize umukono ku nyandiko yemeza mu buryo bwemewe n’amategeko ko ashaka kureka ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Inyandiko zigaragaza ko muri iyo nyandiko yashyizweho umukono ku wa 17 Gicurasi 2024, Dr. Muganga yemeye ko yabaye Umunyarwanda nyuma yo kwimukira mu Rwanda amaze kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Makerere.
Yagize ati “Mu gihe nari ndi muri Repubulika y’u Rwanda, nabaye umwenegihugu bw’u Rwanda kandi mpabwa Indangamuntu na Pasiporo byari ibisabwa kugira ngo mbone amahirwe y’akazi nifuzaga.”
Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko nyuma yo kwimukira muri Canada mu 2009 kujya gukomeza amasomo, pasiporo y’u Rwanda ya Muganga yarangiye mu 2014, maze akayisubiza abayobozi b’u Rwanda hamwe n’indangamuntu ye y’u Rwanda.
Mu gihe u Rwanda rwemeye ubusabe bwe bwo kureka ubwenegihugu bwarwo, inzira y’amategeko yo kureka ubwenegihugu bwa Canada iracyakomeje.
Abayobozi ba Guverinoma n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda bakomeje kuvuga ko, mu bijyanye no gushyiraho Minisitiri hakurikijwe amategeko ya Uganda, umuntu ushyirwa kuri uwo mwanya ufite ubundi bwenegihugu agomba kubanza kubureka mu buryo bwemewe n’amategeko y’igihugu yabuherewemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!