U Rwanda rwazamutse mu myanya mu rwego rwa Afurika mu bijyanye n’inganda, ruva ku mwanya wa 34 rwariho mu 2023 rugera ku wa 32 mu 2024. Ni urutonde ruzwi nka Africa Industrialization Index 2025, ruyobowe na Maroc.
Iyo urebye guhera mu 2010, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika byazamutse cyane mu iterambere ry’inganda, aho byabashije kuzamukaho nibura imyanya irenga 5. Biyobowe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yazamutseho imyanya 16 na Djibouti yazamutseho 13.
Mu 2010 u Rwanda rwari ku mwanya 38, bivuze ko rumaze kuzamukaho imyanya 6.
Muri Afurika, Maroc iyoboye urutonde rw’ibi bihugu bifite ubukungu bwubakiye ku nganda, nyuma yo kwigaranzura Afurika y’Epfo yari ku mwanya wa mbere kuva mu 2010, mu gihe Maroc yazaga ari iya kabiri.
Muri rusange ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika biyoboye mu by’inganda, hagakurikiraho Afurika y’Amajyepfo harebwe ku nganda n’umusaruro w’ibikorerwamo n’ibyoherezwa mu mahanga.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (1), Afurika y’Epfo (2), Misiri (3), Tunisia (4), Ibirwa bya Maurice (5), Algeria (6), Eswatini (7), Sénégal (8), Namibia (9) na Côte d’Ivoire (10).
Raporo inagaragaza ko urwego rw’inganda rugikeneye kongererwa imbaraga muri Afurika, kuko nubwo rwagaragaje kuzamuka ku gipimo cya 2,8% kuva mu 2000, umusanzu w’uyu mugabane mu bikorerwa mu nganda ku isi ukiri muke.
Agaciro k’ibikorerwa mu nganda muri Afurika kavuye kuri miliyari 285 $ mu 2020 kagera kuri miliyari 351 $ mu 2025, ariko bikomeza kuba munsi ya 2% by’umusaruro w’ibikorerwa mu nganda ku isi na 1,4% by’ibyakorewe mu nganda byoherezwa mu mahanga.
Ibihugu byasubiye inyuma cyane ku rutonde ni Libya, Lesotho, Cap Vert, São Tomé & Príncipe, Niger, Botswana, Guinée équatoriale, Sudan, Seychelles, Mali na Madagascar, byatakaje imyanya irenga 5.
Umwanya w’ibihugu mu karere
Ibihugu biza hafi mu karere ni Kenya (11), DRC (13), Uganda (16), Tanzania (23), Ethiopia (31), u Rwanda (32), mu gihe u Burundi (52) buza mu myanya ya nyuma mu bihugu 54 bya Afurika.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ivuga ko ibihugu bikeneye kongera ubushobozi mu by’inganda, kuko ari uburyo bukomeye bwafasha mu guhanga imirimo, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kubaka ubukungu buhamye kuri uyu mugabane.
Ku Rwanda, uru rutonde rugaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kureshya ishoramari, kubaka ibyanya byahariwe inganda nk’icya Kigali, Rwamagana na Bugesera no kongera imbaraga mu byoherezwa mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!