U Rwanda rwatangiye kongera ubushobozi bwo kwitegura guhangana n’ibiza bishobora guterwa na El Niño, birimo imyuzure n’inkangu, mu gihe hateganyijwe imvura nyinshi mu mezi ari imbere.
El Niño ni ibihe biterwa n’ubushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bushobora guteza imihindagurikire y’ikirere. Muri Afurika, ishobora gutera amapfa mu bice bimwe, mu gihe ahandi hagwa imvura nyinshi.
Ku wa 10-11 Kanama 2026, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yagiranye ibiganiro na Banki y’Isi bigamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kwitegura ibiza no gutangiza gahunda ya CERP (Contingent Emergency Response Project) yo guhangana nabyo.
CERP ifasha ibihugu kubona byihuse amafaranga yo guhangana n’ibiza, harimo no kuba zimwe mu nkunga za Banki y’Isi zari zigenewe indi mishinga zakwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Aristarque Ngoga, yavuze ko kwitegura ibiza bitagarukira ku kugira ibikoresho gusa, ahubwo bisaba ko inzego zose zisobanukirwa inshingano zazo kandi zikaba ziteguye kugira icyo zikora vuba.
U Rwanda kandi rwasabye inkunga ya miliyoni 86,2$, arenga miliyari 126,6 Frw, kugira ngo rwongere ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu bice byugarijwe cyane n’ibiza.
Impuguke mu by’ikirere zigaragaza ko umwaka wa 2026 ushobora kuba umwe mu myaka yashyushye cyane ku Isi. Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko mu Rwanda hashobora kugwa imvura irenga milimetero 400 mu mezi ari imbere.
Yavuze ko ingaruka za El Niño zishobora kumera nk’izagaragaye mu 1997 no mu 2023, ubwo imvura nyinshi yaguye mu karere hagati ya Ukwakira na Ukuboza.
Kuva uyu mwaka watangira, MINEMA imaze kwimura ingo 4.785 zari mu bice byugarijwe cyane n’ibiza. Abantu hafi 4.000 bahuguwe ku guhangana n’ibiza, hashyirwaho kandi ahantu 14 ho kwakirira by’agateganyo ababigwiriweho.
Ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi bwashyizwe i Kigali, Musanze, Kayonza na Karongi.
Mu myaka itanu ishize, ibiza byangije inzu zirenga 16.600, muri zo izigera ku 2.700 zarasenyuka burundu, binangiza imihanda, ibiraro, amashuri, insinga z’amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’amasoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!