U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere byugarije iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama y’Itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryo ku rwego rwo hejuru rishinzwe gukurikirana ikibazo cya Sudani y’Epfo, rizwi nka C5 Plus yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 29 Nzeri 2026.
Minisitiri Nduhungirehe yari ahagarariye Perezida Paul Kagame, muri iyi nama yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Abayitabiriye baganiriye ku miterere y’ibibazo bya politiki n’umutekano muri Sudani y’Epfo ndetse n’ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’umutekano birambye muri icyo gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, harimo n’umusanzu rutanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse n’izindi gahunda zisanzweho zigamije gufasha mu kugarura ituze.
Itsinda rya C5 Plus riri mu buryo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukoresha mu gukurikirana no gushyigikira inzira y’amahoro muri Sudani y’Epfo, binyuze mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gufasha icyo gihugu kugera ku mutekano n’umutekano urambye.
Sudani y’Epfo muri iki gihe yitegura amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka akazaba ari yo ya mbere abayeho kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!