U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 406 bari batahutse bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abanyarwanda batahutse bakiriwe ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu, barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276 bo mu miryango 125, bahita berekezwa mu nkambi y’igihe gito ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Twubahane Phenias w’imyaka 43 uri muri aba Banyarwanda batahutse aturutse muri Masisi, akaba mu Rwanda akomoka muri Komini Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi avuga ko impamvu amaze imyaka myinshi adataha ari ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda mutekano uhari ndetse uhageze wese yicwa.
Akomeza avuga muri RDC yasizeyo umugore utwite n’abana babiri ndetse n’amara kubona ibyangombwa byose azamutumaho bakabana mu mahoro n’umutekano w’u Rwanda.
Sekabuhoro Leonard wahungutse aturutse muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko yahunze 1994 aturutse muri Komini Nkuri muri Perefegitura ya Ruhengeri, avuga ko mu byatumye amara iyo myaka yose mu mashyamba ya Congo ari ibinyoma bya FDLR.
Ati “FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikadutyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa, natwe tugira ubwoba bituma tudataha.”
Akomeza avuga ko hari umuturage bari baturanye umuryango we umushishikariza gutaha na we nyuma abasaba gutaha nabo bafata icyemezo.
Avuga ko kubera imirire mibi atashye yararwaye gususumira ndetse yabyimbye ibirenge, kuko n’ibyo bahingaga basaruraga babigeza mu rugo abarwanyi ba FDLR bakajya kubisahura. Ariho ahera asanga ibyo FDLR yabasezeranyaga ari ibinyoma.
Yahamije ko yageze mu Rwanda agasanga ari amahoro kuko yakiriwe neza ari naho ahera asaba bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n’Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, ku buryo abatashye kiba kitabifuriza gutangirira ubuzima ku busa, ariyo mpamvu bahabwa ibyangombwa byose.
Ati “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu, mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo bazane abana bige. Iyo twumvise abaturage bacu bari mu buhunzi biratubabaza, ntabwo muzongera guhunga ukundi, kuko igihugu cyanyu mugifitemo uburenganzira.”
“Turabashimira ko mwasobanuriwe mukamenya ukuri, mukabasha kwigobotora ingoyi yatumaga mudatahuka, muraza gukomeza gufashwa nk’abandi Banyarwanda bishingiye kuri politiki y’u Rwanda yo guhindura imibereho myiza y’abaturage. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka n’andi mahirwe muzahuzwa nayo.”
Aba Banyarwanda iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bavuye muri Transit Center, bahabwa ibirimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!