IGIHE

U Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi bapfa babyara kuri 30% mu myaka ibiri binyuze mu ikoranabuhanga

0 30-09-2026 - saa 20:53, IGIHE

U Rwanda rwagabanyije ku kigero cya 30% impfu z’ababyeyi bapfa babyara mu myaka ibiri ishize, binyuze mu gukoresha systeme z’ikoranabuhanga mu buvuzi zifasha abatanga serivisi z’ubuzima kumenya hakiri kare abagore batwite bafite ibyago byinshi.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzuma, Yvan Butera, ubwo hafungurwaga inama ya gatanu ya Africa HealthTech Summit (AHTS) yabereye mu Rwanda, yahuje abagera ku 4.000 baturutse mu miryango irenga 150 kugira ngo baganire ku buryo ikoranabuhanga, amakuru n’ubushakashatsi byateza imbere ubuzima muri Afurika.

Minisitiri Dr Butera yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi, aho mu myaka ibiri ishize honyine habayeho igabanyuka rya 30% ry’ababyeyi bapfa babyara bitewe no gukoresha uburyo bugezweho bwo gukurikirana ubuzima bw’abagore batwite.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko igipimo cy’impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyavuye ku babyeyi 1.071 ku bana 100.000 bavuka ari bazima mu mwaka wa 2000, kigera kuri 149 mu mwaka wa 2025. Ibi bingana no kugabanyuka kwa 86,1% hagati ya 2000 na 2025.

Dr Butera yavuze ko intambwe nshya iterwa n’uko u Rwanda rukomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenya ibibazo hakiri kare no guhuza amakuru atandukanye mu rwego rw’ubuzima.

Yasobanuye ko igihugu cyashyizeho uburyo bwihariye bwo kubika amakuru y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’abajyanama b’ubuzima barenga 54.000. Aba bakozi bakoresha telefoni zigezweho mu kwandika amakuru y’abarwayi, gukurikirana uko bameze no kumenya abafite ibyago byinshi, cyane cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Iyi systeme ihuza amakuru ava ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima, ku bigo nderabuzima, ku bitaro ndetse n’abaganga b’inzobere. Ibi bifasha abaganga kumenya abagore batwite bafite ibyago byinshi no kwitegura mbere y’uko habaho ibibazo bikomeye.

Dr Butera ati “Kuva dufite ububiko bw’amakuru y’ubuvuzi ahurijwe hamwe, ibigo nderabuzima bishobora kubona amakuru atangwa n’abajyanama b’ubuzima, mu gihe ibitaro n’abaganga b’inzobere bashobora kumenya inda zifite ibyago byinshi.”

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima, u Rwanda rwashyizeho kandi ibitaro bikoresha ikoranabuhanga (virtual hospital), aho ibitaro byo ku rwego rw’uturere bihuzwa n’abaganga b’inzobere bashobora gutanga ubufasha igihe icyo ari cyo cyose.

Iyi gahunda ifasha abaganga bo mu turere gukorana n’inzobere mu gihe hari ibikorwa by’ubuvuzi bigoye, ndetse ikaba yarafashije gukiza ubuzima bw’ababyeyi bagera kuri 15 bari hafi yo guhura n’ibibazo bikomeye kuva yatangira.

Minisitiri Dr Butera yavuze ko intego atari ukugabanya imibare gusa, ahubwo ari ugukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubuzima bw’abantu burusheho kurindwa.

Ati “Turashaka impinduka igira ingaruka ku buzima bw’abantu, aho ubuzima butabarwa, bugahinduka kandi abantu bakabaho igihe kirekire kandi bafite ubuzima bwiza.”

U Rwanda rukomeje kubaka ubuvuzi bushingiye ku makuru n’ikoranabuhanga, aho amakuru afasha abayobozi gufata ibyemezo ndetse akanagera ku batanga serivisi z’ubuzima kugira ngo abarwayi bahabwe ubufasha bukwiye ku gihe.

Ibyemezo bifatwa mu buvuzi bishingira ku makuru yizewe…

U Rwanda kandi rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubuvuzi bukoresha amakuru n’ikoranabuhanga kugira ngo serivisi z’ubuzima zitangwe neza kandi zishingire ku bimenyetso bifatika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’ubuzima (Rwanda National Health Intelligence Centre), Eric Remera, yavuze ko igihugu cyavuye ku buryo bwo gukoresha impapuro kigana ku buryo bw’ikoranabuhanga bukoresha ububiko bw’amakuru y’ubuvuzi buhujwe hagati y’ibigo bitandukanye, harimo ibitaro n’ibigo bikora ibizamini bya laboratwari.

Yasobanuye ko iki kigo cyashyizweho kugira ngo gihuzw amakuru y’ubuzima ava ahantu hatandukanye, kigatanga ubumenyi bufasha mu gufata ibyemezo kuva ku rwego rw’abayobozi bakuru kugeza ku batanga serivisi ku murwayi.

Ati “Intego ntabwo ari ugukusanya amakuru menshi gusa, ahubwo ni ukureba ko ayo makuru agera ku batanga serivisi z’ubuzima kugira ngo abafashe gufata ibyemezo no gutanga imiti ikwiye ku gihe.”

Mu gukoresha ikoranabuhanga, abayobozi b’ubuzima bashobora gukurikirana ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’imiti, indwara zigaragara mu baturage ndetse n’aho hakenewe ubufasha bwihariye.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima ishami ry’u Rwanda, Dr Brian Chirambo, yavuze ko ikoranabuhanga mu buvuzi rigomba kwibanda ku kongera umusaruro ku barwayi, ariko rigakurikiza amahame yo kugirira icyizere abaturage, kubaha uburenganzira bwabo no kubagezaho serivisi zingana.

Yagaragaje ko imishinga ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda irimo Kigali HealthTech Hub, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Buvuzi, ubuvuzi bukoresha iyakure, gukurikirana ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kwagura ububiko bw’amakuru y’ubuvuzi.

Ku ruhande rw’abategura inama ya Africa HealthTech Summit, Jean-Philbert Nsengimana, Umuyobozi w’iyi nama akaba n’Umujyanama Mukuru muri Africa CDC, yavuze ko inama ikomeje kwaguka kuva yatangira mu 2022.

Yavuze ko iyi nshuro yitabiriwe n’abagera ku 4.300 biyandikishije, ugereranyije n’abagera kuri 600 bari bitabiriye inama ya mbere.

Yongeyeho ko inama itakiri urubuga rwo kuganira gusa ku ikoranabuhanga mu buzima, ahubwo yahindutse ahantu hashakwa uburyo bwo gushora imari no gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora gukemura ibibazo by’ubuzima muri Afurika. ubuvuzi

Africa HealthTech Summit igamije gufasha mu ishoramari

Jean-Philbert Nsengimana, yavuze ko urwego rw’ikoranabuhanga mu buzima muri Afurika rufite amahirwe menshi yo gutera imbere, ariko ko hakenewe isoko rinini n’ubufatanye hagati y’abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga ndetse n’inzego za Leta.

Yagaragaje ko muri iyi nama hateguwe Deal Room, urubuga ruhuza ibigo bikora mu ikoranabuhanga ry’ubuvuzi n’abashoramari bashaka gutera inkunga imishinga mishya. Muri gahunda y’uyu mwaka harimo ibigo 22 byatangiye kwaguka, abashoramari 13 bamaze kwemezwa ndetse n’inama zirenga 31 ziteganyijwe hagati y’abashoramari n’abahanga ibishya.

Nsengimana yavuze ko hari n’ingero z’imishinga yavutse muri iyi gahunda, aho umushoramari wo mu nama yabanje yashoye miliyoni 3,1$ muri sosiyete ikora ikoranabuhanga ry’ubuzima muri Afurika y’Epfo, nyuma hakabaho n’undi mushoramari washoye andi miliyoni 6 $ muri iyo sosiyete.

Inama ya Africa HealthTech Summit kandi yitezweho kongera ubufatanye hagati y’abahanga bo muri Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo gahunda z’ubufatanye hagati ya Afurika na Canada, Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibigo by’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga byo ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Dr Yvan Butera yavuze ko ikoranabuhanga rifasha kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara
Jean Philbert Nsengimana yavuze ko iyi nama ihuza abahanze ibishya mu ikoranabuhanga ry'ubuvuzi n'abashoramari
Abarenga 4000 bateraniye i Kigali biga uburyo ikoranabuhanga ryateza imbere ubuvuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza