IGIHE

U Rwanda rugiye kuzuza inzu yumishirizwamo toni 80 z’urusenda

0 8-09-2026 - saa 21:25, Hakizimana Jean Paul

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko imirimo yo kubaka inzu izajya yumishirizwamo toni 80 z’urusenda mu Cyumweru iri kugana ku musozo. Ikazafasha abohereza urusenda mu mahanga gukuraho ibihombo bahuraga na byo.

Iyi nzu iri kubakwa ku cyicaro cya NAEB aho iri kubakwa ku bufatanye na KOICA, ifite agaciro ka miliyari 1,6 Frw mu gihe umushinga wose uzatwara miliyoni 11 z’Amadolari, harimo kubaka inzu zumishirizwamo urusenda mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rubavu na Rulindo ndetse no kuzishyiramo ibikenewe byose.

Inzu imwe mu ziri kubakwa muri utu turere izajya yumishirizwamo toni 19 z’urusenda buri cyumweru, mu gihe ku bitunguru ari ukumisha toni 68 mu cyumweru.

Umuyobozi w’umushinga ugamije kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’imboga muri NAEB, Rusingizandebwe Aimable, yavuze ko bahisemo kubaka inzu zumishirizwamo urusenda n’ibitunguru kugira ngo Leta ihangane n’ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro ryateza benshi ibihombo.

Yagize ati “ Murabizi ko hari ubukangurambaga mu kongera umusaruro, aho abahinzi bashyira imbaraga mu guhinga bakagira umusaruro mwinshi ariko bakaza guhura n’ikibazo cy’aho bawushyira. Urugero nk’imboga bazijyana ku isoko byaba byinshi bikaba ikibazo, hari n’abazita mu murima kuko babuze abakiliya, icyo nicyo kibazo dushaka gukemura ku rusenda.’’

Rusingizandekwe yavuze ko kuri ubu iki kibazo bari kukivugutira umuti, aho hubatswe inzu zizajya zumisha wa musaruro ndetse zinawubike ku buryo abahinzi bazajya bagurisha ari uko ari mu bihe byiza ku buryo ibyo bahinze bidashobora kubora cyangwa ngo byangirike.

Ati “ Iyi nzu ifite ubushobozi bwo kumisha umusaruro w’urusenda toni 40 kuko umusaruro umaramo iminsi itatu, bivuze ko mu cyumweru ari toni 80. Ibi bizatuma ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro w’ibitunguru kigabanuka mu buryo bufatika.’’

Rusingizandekwe yavuze ko bateganya no guha amahugurwa abahinzi b’urusenda ku gufata neza umusaruro, uko baruhinga, uko barusaruro, uko barwumisha n’uko barupakira rukagera ku isoko mpuzamahanga. Yavuze ko kandi bateganya kwigisha abahinzi gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribafashe kumenya amakuru y’uruhererekane ry’isoko.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko inzu zumishirizwamo urusenda zije zikenewe cyane kuko abenshi rwajyaga rubapfana bagahomba.

Mulindwa Pascal uhinga urusenda mu Karere ka Bugesera, yavuze ko mu gihe cya Covid-19 bahuye n’ibihombo byinshi kubera kutagira aho babika urusenda hizewe. Yavuze ko bishimiye iyi nzu kuko ije ari igisubizo gikomeye.

Ati “ Hari igihe urusenda ruhira mu murima ugatakaza toni ebyiri zirenga kubera kubura ahantu waba urushyize, hari n’igihe indege isubika urugendo rwa rusenda rukangirika, ubu rero turishimira ko NAEB ikemuye icyo kibazo.’’

Mutabazi Enock uhinga urusenda mu Karere ka Rwamagana we yavuze ko hari igihe urusenda ruba rutumye neza kubera kutagira uburyo bwo kurwumisha ngo bigere ku kigero umukiliya abishakaho, ashimira NAEB igiye kubafasha gukemura iki kibazo burundu.

Kuva mu 2020/2021 kugera mu 2025/2026 NAEB itangaza ko urusenda rwinjirije u Rwanda miliyoni 35,7 by’Amadolari, yavuye muri toni ibihumbi 12,6 zoherejwe mu mahanga. Ibi bikaba biri mu byatumye Leta irushaho gushyira imbaraga mu kumisha neza urusenda kugira ngo urwoherezwa mu mahanga rwiyongere.

Inzu iri kubakwa kuri NAEB yitezweho gufasha abahinzi b’urusenda kubona ahantu babafasha kumisha urusenda baba bagiye kohereza mu mahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza