IGIHE

U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikare n’abapolisi i Cabo Delgado

0 30-07-2026 - saa 18:50, IGIHE

Kuri uyu wa Kane, mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko “Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira akamaro k’imyitwarire myiza, kwirinda ubwabo no gushyira hamwe nk’inkingi z’ingenzi zituma ubutumwa bugerwaho neza.”

Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba. Yabashishikarije guhagararira u Rwanda neza, bashyira imbere imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, anabasaba gukomeza kuzuza neza inshingano zabo bakurikiza urugero rwiza rw’abababanjirije.

Yanagarutse ku ishusho y’umutekano, abasaba gukomeza kuba maso, gukoresha neza amayeri aboneye yo kurwanya iterabwoba, no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya ibishobora guteza umutekano muke.

Aba basirikare n’abapolisi bagiye koherezwa nyuma y’uko Leta Mozambique, yemeye kwishyura ikiguzi cyose cy’ubu butumwa bwo kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado, aho kugira ngo buhagarare nyuma yo kurwanywa na bimwe mu bihugu by’i Burayi.

Mu 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado, mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.

Kuva abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bagera muri iyi ntara babashije kugarura ituze, ndetse Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.

Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko inshingano yabo y’ibanze ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza