IGIHE

U Rwanda, RDC na Amerika byasuzumye intambwe yatewe mu kurandura FDLR

0 17-07-2026 - saa 07:30, IGIHE

Abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, hamwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bahuriye mu nama ya gatanu y’Urwego Ruhuriweho rwo Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM) yabereye i Genève mu Busuwisi, isuzuma intambwe zatewe mu kubahiriza amasezerano ya Washington, ategeka RDC gusenya umutwe wa FDLR.

Iyi nama yabaye ku wa 15- 16 Nyakanga 2026, yari igamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no gusangira amakuru ku bikorwa biri kuba.

Itangazo ryasohowe na Amerika rigaragaza ko RDC n’u Rwanda byagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington, harimo kwihutisha ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba ukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu no mu Rwanda.

Iyi raporo igaragaza FDLR mu mibare itandukanye: imitwe itatu, abayobozi bakuru nibura bane, abarwanyi FDLR yivugira barenga 10.000, ishami ryayo rya CRAP ryo rikavuga ko rifite abarenga 20.000, mu gihe Loni n’inzego z’ubutasi zivuga ko umubare wizewe uri hagati ya 3.500 na 4.500.

Iyi raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi. Ibyo bice ni FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP.

Iyi mitwe itatu yanahinduye amazina kugira ngo ihishe isano ifitanye. FDLR-FOCA yitwa “Bataillon jungle”, FDLR-RUD ikitwa “FDP-R”, naho FDLR-FPP ikitwa “FPP.” Ibi bigaragaza uburyo uyu mutwe wiyoberanya ariko ugakomeza ibikorwa bimwe.

Mu mpera za Werurwe 2026, FARDC yabanje kuvuga ko igiye kurandura FDLR ariko abazi iki kigisirikare bemeje ko bitashoboka kuko niba ishaka kuwurandura yakabaye ihera ku bari mu ngabo za Leta. Nyuma abarwanyi ba FDLR basaranganyijwe muri Wazalendo.

Mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano muri iki gikorwa, impande zose zemeye kureba uburyo hashyirwaho uburyo bwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington.

Abitabiriye iyi nama kandi bahawe amakuru n’Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) ku bikorwa byo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gusubiza mu muryango abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC.

Banaganiriye ku buryo ibyo bikorwa bifasha kugera ku ntego z’amasezerano y’i Washington, cyane cyane mu bijyanye no gucyura abarwanyi ba FDLR no kunoza imikoranire hagati y’impande zitandukanye.

RDC n’u Rwanda kandi biyemeje gukomeza gusangira amakuru kenshi kugira ngo habeho gusobanukirwa neza ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Amasezerano y’i Washington afatwa nk’amahirwe ashobora gufasha kugarura umutekano no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Abahoze muri FDLR n'indi mitwe harimo abatashye nyuma yo gufatwa na M23 ku rugamba abandi bacyurwa na HCR
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza