U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Air Service Agreement (ASA), binashimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.
Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Nzeri 2026, mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe n’uwa Chypre Dr Constantinos Kombos.
Minisitiri Kombos yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Amb. Nduhungirehe byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Chypre mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu byombi n’ingingo zerekeye akarere.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri X yashimiye mugenzi wa wa Cypre “kubera ibiganiro byiza, byagaragaje andi mahirwe y’umubano n’ubufatanye hagati ya Chypre n’u Rwanda.”
Amasezerano yashyizweho umukono agaragaza indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Cypre.
Chypre iherereye ku mugabane w’u Burayi, mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée, ikagira Umurwa mukuru witwa Nicosia, igahana imbibi na Turikiya mu Majyaruguru, igice gisigaye kikaba inyanja.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!