IGIHE

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere

0 22-09-2026 - saa 21:48, IGIHE

U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege azwi nka ’Air Service Agreement (ASA), binashimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Nzeri 2026, mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe n’uwa Chypre Dr Constantinos Kombos.

Minisitiri Kombos yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Amb. Nduhungirehe byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Chypre mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu byombi n’ingingo zerekeye akarere.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri X yashimiye mugenzi wa wa Cypre “kubera ibiganiro byiza, byagaragaje andi mahirwe y’umubano n’ubufatanye hagati ya Chypre n’u Rwanda.”

Amasezerano yashyizweho umukono agaragaza indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Cypre.

Chypre iherereye ku mugabane w’u Burayi, mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée, ikagira Umurwa mukuru witwa Nicosia, igahana imbibi na Turikiya mu Majyaruguru, igice gisigaye kikaba inyanja.

Minisitiri Nduhungirehe na Dr Kombos ni bo bashyize umukono ku masezerano
Abayobozi ku mpande zombi baganiriye ku nzego zitandukanye z'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza