Leta y’u Buyapani yahaye inkunga ya 323,989 USD [akabakaba miliyoni 352Frw] azafasha mu kuvana mu bukene abaturage bo mu bice bya Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Bugesera na Nyagatare binyuze mu kwikorera no gusana imihanda.
Ni amafaranga yahawe Umuryango CORE [Community Road Empowerment] w’Abayapani uharanira kuvana abaturage mu bukene binyuze mu kububakira imihanda yoroshya ubuhahirane by’umwihariko ibafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima n’Umuyobozi wa CORE, Y’uko Yokomizo.
Ni umushinga uzatangira muri Werurwe 2023 urangire muri Werurwe 2024.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yashimye uruhare CORE ikomeje kugira mu guteza imbere Abanyarwanda, yizeza gukomeza kuyishyigikira.
Ati “Abaturage barenga 1600 bazagerwaho n’iyi nkunga mu buryo butandukanye. Ni ibintu byiza kuri twe nka Leta y’u Buyapani kuko icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage.”
CORE kandi imaze imyaka ishyira mu bikorwa umushinga wifashisha ikiranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.
Ambasaderi Fukushima ati “Ubu buryo bufasha mu guha ubumenyi Abanyarwanda, aho babasha kwikorera no gusana imihanda yabo kandi ubwo umushinga uzaba warangiye bazakomeza kubyikorera. Nizera ko bizagira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.”
Yakomeje agira ati “Nagira ngo nshimire Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’ibikorwaremezo bafite intego yo kubaka imihanda ifasha mu iterambere ry’abaturage nk’uko biri muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1.”
Ambasaderi Fukushima avuga ko umusanzu w’iyi miryango uzakomeza kandi leta izakomeza kuyishyigikira mu rwego rwo guteza imbere ibihugu by’umwihariko ibyo muri Afurika.
Kuva mu 2002, Leta y’u Buyapani itera inkunga imiryango itari iya leta igera ku 170 ikorera mu bihugu bigera kuri 70. Nko mu mwaka ushize iki gihugu cyatanze inkunga ingana na miliyoni $85.
Umuryango CORE umaze imyaka itanu mu bikorwa byo guhugura abanyarwanda bakora, bakanasana imihanda ifasha mu migenderanire n’ubuhahirane mu cyaro [feeder road]. Amafaranga akoreshwa ni atangwa na Leta y’u Buyapani.
Umuyobozi wa CORE, Yuko Yokomizo yavuze ko mu turere 27 bamaze imyaka bakoreramo, bagiye batanga amahugurwa ku rubyiruko n’abandi baturage ku buryo bwo gukora imihanda.
Muri rusange kuva mu 2018, uturere twose uvanyemo utwo mu Mujyi wa Kigali, buri kamwe hagiye hahugurwa abagera kuri 50.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!