IGIHE

Twifuza ko umusaruro w’ikawa wiyongeraho 50%- Minisitiri Ndabamenye

0 28-08-2026 - saa 07:20, Tuyishimire Umutesi Celine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko hakurikijwe umusaruro ikawa yinjiriza u Rwanda, ingano y’umusaruro w’ikawa nawo ukwiye kwiyongeraho 50% kugira ngo haboneke iyoherezwa mu mahanga ihagije ndetse n’iyo gusagurira amasoko mu Rwanda hagamijwe guteza imbere umuco wo kunywa ikawa.

Ibi yabitangaje ku wa 27 Kanama 2026 mu gikorwa cyo guhemba ikawa 25 zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ya 2026, aho ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri muri aya marushanwa.

Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura igiciro cyayo.

Aya marushanwa y’umwaka wa 2026 yitabiriwe n’ikawa 320 zivuye kuri 316 zari zitabiriye mu 2025. Muri zo 147 zabashije kurenga amajonjora, 50 zigera ku rwego rw’igihugu ari zo zavuyemo 25 zishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko aya marushanwa agira urahare rukomeye mu kurushaho kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kuko ikawa zatsinze aya marushanwa ari zo zikomeza no guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, n’imurikagurisha.

Yakomeje ashimangira ko kandi u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umusaruro w’ikawa woherezwa mu mahanga ndetse hifuzwa ko abahinzi bagira uruhare rufatika mu kuwongera.

Ati “Mu myaka itanu ishize twavuye kuri toni ibihumbi 22 tugera kuri toni hafi ibihumbi 28 tuba twohereza ku mwaka, ariko twifuza ko twanakongeraho hejuru ya 50%.”

“Nk’uko twongera umusaruro w’ibihingwa muri rusange tuvuga ko twakongeraho 50% n’ikawa twumva ariko byagenda. Mu bijyanye n’ubwiza bikaba 100% ariko ibijyanye n’ingano ikiyongera binyuze mu gusazura ibiti no gutera ibindi bishya. Hari gahunda kandi yo kongera ubuso duhinga, nk’ubu twabona ko mu myaka itatu iri imbere dushobora kongeraho hegitari ibihumbi 10 ku buso duhinga.”

Magingo aya mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527$.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko mu myaka ibiri aya marushanwa amaze yatanze umusaruro ufatika kuko nk’impuzandengo y’igiciro cy’ikawa y’u Rwanda cyavuye kuri 24,77$ ku kilo kigera kuri 27,2$ ku kilo. Igiciro cyo hejuru ku kilo cyavuye kuri 71,87$ kigera kuri 88,18$ ku kilo.

Ati “Ibi bishimangira ko aya marushanwa ari urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha ikawa yacu nziza, guhemba abayitunganya, ndetse no guhuza ikawa y’u Rwanda n’amasoko mpuzamahanga acuruza ikawa z’indobanure.”

Muri aya marushwanywa iyahize izindi mu ikawa zatunganyirijwe mu nganda (fully washed) ni iya Great Coffee Farmers Ltd naho mu ikawa zatunganyijwe mu buryo bw’umwimerere K Organics Company yongera kwegukana uyu mwanya kuko no mu 2025 yari yabaye iya mbere.

Umuyobozi Mukuru wa K Organics, Karangwa Evariste, yagaragaje ko ibanga ari ukwita ku ikawa guhera ku gihe cyo gutegura umurima kugeza mu isarura no kuyitunganya.

Ati “Kugira ngo ikawa iryohe biterwa n’ibintu byinshi uhereye ku butaka, icyerekezo cy’izuba, ifumbire ukoresha, ubwoko bw’ikawa wateye n’ibindi. N’uburyo usaruramo ikawa yawe nabyo bigira uruhare mu buryo iryohamo. Ibyo byose rero tubyitaho tukayirinda izuba n’ibindi.”

“Ikintu ikawa yacu izwiho cyane ni impumuro, irahumura cyane ndeste ikagira icyanga ku buryo uyinyoye yumva harimo agasukari.”

Izindi kawa zahembwe mu cyicyiro cy’izitunganyirizwa mu nganda zirimo iziva mu Abahuzamugambi ba Kawa-Maraba Cooperative, RWACOF, na CAFERWA n’izindi.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’ikawa zitunganyije mu buryo bw’umwimerere hahembwe iya Ubuntu, Abateraninkunga ba Sholi Cooperative, IMPEXCOR Ltd, Baho Coffee Company Ltd, n’izindi.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115$ ku mwaka.

Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko umusaruro w’ikawa ukwiye kwiyongeraho 50%
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko aya marushanwa yafashije mu kongera agaciro k’ikawa y'u Rwanda
Abasogongezi bo ku rwego rw'igihugu bashimiwe uruhare rwabo mu kugaragaza ikawa nziza mu Rwanda
Ikigo cya K Organics cyongeye gutsindira igihembo cy'ikawa nziza y'u Rwanda
Ikawa y'ikigo Great Coffee Farmers Ltd ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu ikawa zitunganyirizwa mu ruganda
Ikawa 25 nziza za 2026 zahawe ibihembo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza