IGIHE

Twaryaga neza, tugakora n’imirimo y’ingufu- Nyiraminani w’imyaka 106 ku mpamvu yaramye

0 7-09-2026 - saa 10:57, Ntakirutimana Alfred

Nyiraminani Madeleine ni umukecuru ugeze mu zabukuru utuye mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi.

Indangamuntu ye igaragaza ko yavutse mu 1920, bivuze ko afite imyaka 106.

Uyu mubare ushingiye ku makuru ari ku ndangamuntu ye, kuko kumenya imyaka nyayo y’abantu bavutse mu bihe bya kera bishobora kugorana, gusa n’umukecuru w’imyaka 79 babana yashimangiye iyi myaka ye.

Nubwo agaragaza intege nke z’umukecuru ugeze mu za bukuru, Nyiraminani aracyafite ubushobozi bwo kuganira no gutera urwenya.

Mu kiganiro na IGIHE, Nyiraminani yavuze ko mu bantu bakomeye bo mu mateka y’u Rwanda yabashije kubona ari Umwami Yuhi V Musinga, wategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931.

Avuga ko umunsi umwe Musinga yigeze kunyura ku irembo ry’iwabo, ahantu hazwi nko ku Murehe, mu gace ka Nyakarenzo.

Ni imwe mu nkuru z’amateka uyu mukecuru akibuka kuva mu bwana bwe, akaba ayibwira abamusuye mu buryo bwuje urwenya n’amarangamutima.

Nyiraminani avuga ko kuba abantu bo mu gihe cye barabashaga kuramba bifitanye isano n’imibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane ibyo baryaga ndetse n’akazi bakoraga.

Avuga ko kera abantu baryaga ibiryo bitandukanye kandi bikomoka ku byo babaga bahinze cyangwa boroye, akabona ko indyo yari ikize ku ntungamubiri kandi abantu bagakora imirimo isaba imbaraga.

Ati “Kera ubuzima bwari bushingiye cyane ku mirimo y’amaboko, kandi ibyo kurya byabonekaga bitandukanye bitewe n’ibyo umuryango wabaga ufite.”

Uyu mukecuru yashimye cyane Paul Kagame, avuga ko yamufashije kubona amabati yasakaje inze ye abamo.

Uyu mukecuru yakomeje gushimira Perezida Kagame, amwifuriza kuramba.

Ati “Urakaganza, uragahoraho. Imana izabigushimire. Ayiii, muhaye n’impundu. Ubu ndaryama ngasinzira, iyo tutamugira se ahubwo uragira ngo ntituba twarishwe n’inzara, dore n’igitenge mfite ni we ngikesha."

Nubwo afite imyaka myinshi, Nyiraminani aracyatekereza ku mibereho ye ya buri munsi.

Avuga ko uwamufasha kubona inka imukamirwa byamugirira akamaro, cyane cyane mu kubona amata no kurushaho kugira imibereho myiza.

Ati "Uwampa inka yamfasha kugira amata yo kunywa ndetse no kugira ubuzima bwiza"

Amakuru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, aturuka ku Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022, agaragaza ko u Rwanda rwari rufite abantu 862.929 bafite imyaka 60 kuzamura, bangana na 6,5% by’abaturage bose.

Abagore bari 506,462, mu gihe abagabo bari 356,467. Abenshi muri aba bageze mu zabukuru bari batuye mu byaro.

Mu turere tw’u Rwanda, Akarere ka Rusizi kari gafite abantu 35.924 bafite imyaka 60 kuzamura, kaba akarere ka kabiri kari gafite umubare munini w’abageze mu zabukuru mu gihugu, nyuma ya Nyagatare yari ifite 36.592.

Nyiraminani Madeleine ni umukecuru ugeze mu zabukuru utuye mu Mudugudu wa Gashagwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza