Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yavuze ko Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, witabye Imana, azibukwa nk’umuntu wavugishaga ukuri kandi waharaniraga ubufatanye hagati ya Amerika na Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Nduhungirehe mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango w’uyu mugabo witabye Imana ku Cyumweru.
Ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nihanganishije umuryango n’abakoranye na senateri Lindsey Graham. Tuzamwibuka nk’umuntu w’umunyakuri kandi waharaniye ubufatanye bushyira imbere inyungu ku mpande zombi hagati ya Afurika na Amerika, kurinda inyamaswa zo mu gasozi n’amahoro ku Karere k’Ibiyaga bigari. Aruhukire mu mahoro.”
Lindsey Graham yari Senateri wa Leta ya Carolina y’Amajyepfo muri Amerika, akaba yari azwi cyane mu bikorwa bya politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ndetse no kugira uruhare mu biganiro bijyanye n’umutekano mpuzamahanga.
Urupfu rwa Senateri Graham rwatangajwe n’ibiro bye ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026.
Urupfu rwa Graham rwabaye nyuma y’uruzinduko yari amaze kugirira i Kyiv muri Ukraine, aho yari yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku wa Gatanu. Yari ateganyijwe kandi kuzagaragara muri gahunda ya NBC News yitwa “Meet the Press” kuri iki Cyumweru.
Lindsey Graham yari umwe mu bayobozi b’Aba-republicains bagize ijambo rikomeye mu bijyanye na politiki y’umutekano wa Amerika n’imibanire yayo n’ibindi bihugu.
Mu gihe cye cya nyuma muri politiki, Graham yagiye agaragaza ko abona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Amerika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame, aho baganiriye ku kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo umutekano, ubukungu no kubungabunga ibidukikije.
Mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari i Washington mu bikorwa byerekeranye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yagiranye ibiganiro na Senateri Graham ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Amerika.
Muri Mata mu 2019, Graham yari mu itsinda ry’Abasenateri ba Amerika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza. Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku bibazo by’ingenzi bireba ibihugu byombi.
Kimwe mu bintu byatumye Graham avugwa cyane mu Rwanda ni uruhare rwe mu kurwanya igitekerezo cyo gushyiraho ibihano bya Amerika ku Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!