Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Ikigo cya Tony Blair Institute for Global Change (TBI) cyatangaje ko uru ruzinduko rwongeye gushimangira ubufatanye busanzwe hagati yacyo na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwo gukomeza gufatanya mu kwihutisha gahunda z’ingenzi zigamije impinduka n’iterambere rirambye.
Mu biganiro byabo, Tony Blair na Perezida Kagame bibanze ku cyiciro gikurikira cy’urugendo rw’impinduka u Rwanda rurimo, ndetse n’uburyo TBI yakomeza gushyigikira gahunda za Guverinoma mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ishoramari, guteza imbere inganda, ubuhinzi, ubuzima, guteza imbere ubumenyi n’imirimo ndetse no kunoza imikorere y’inzego za Leta.
TBI yavuze ko uruzinduko rwa Tony Blair rwagaragaje ko impande zombi zisangiye intego yo gukomeza gushyira mu bikorwa amavugurura y’ibanze u Rwanda rwihaye no gushyigikira iterambere rirambye ry’igihugu.
Tony Blair Institute for Global Change ni umuryango utanga ubujyanama bugamije gufasha abayobozi na za Guverinoma mu gushyiraho ingamba, kunoza imiyoborere no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
Tony Blair Institute for Global Change (TBI) yashinzwe mu 2016, nyuma y’uko Tony Blair ahinduye imikorere y’umuryango wari usanzwe witwa Tony Blair Africa Governance Initiative (AGI), wari waratangiye mu 2008 ugamije gufasha ibihugu bya Afurika kunoza imiyoborere no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
TBI imaze imyaka ikorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, aho Tony Blair afitanye umubano wihariye na Perezida Paul Kagame ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Ubu bufatanye bushingiye ku gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye, kuvugurura inzego za Leta, guteza imbere ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, ishoramari n’imiyoborere myiza.
Tony Blair yakunze kugaragaza u Rwanda nk’urugero rw’igihugu cyageze ku mpinduka zikomeye binyuze mu miyoborere ifite icyerekezo, mu gihe TBI yakomeje kugira uruhare mu gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zarwo z’ingenzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!