IGIHE

Tito Rutaremara yavuze ahashibutse igitekerezo cy’Inkiko Gacaca zihutishije imanza za Jenoside

0 4-07-2026 - saa 23:32, Uwizeyimana Rosette

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko ari we wakomotseho igitekerezo cyo gukoresha Inkiko Gacaca mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo guhabwa inshingano zo gushaka uburyo igihugu cyaburanisha umubare munini w’abakekwagaho uruhare muri Jenoside.

Rutaremara yavuze ko akimara guhabwa inshingano n’uwari Perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu zo kuyobora isuzuma ry’uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, yasanze ikibazo nyamukuru ari uburyo bwo gucira imanza abantu benshi cyane.

Mu isuzuma yakoze yasanze Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoze ku bantu bose, ndetse mu bari mu batarahigwaga ari hafi buri wese wayigiyemo byaba ku bushake cyangwa kwanga kwiteranya n’ubutegetsi bwayiteguye.

Yagize ati "Gutanga ibihano ntibyari gushoboka kuko abishe bari amamiliyoni. …Hari abana bishe, hari abasaza bishe. Hari abayikoze bayishaka hari n’abayikoze batayishaka,Tukanasanga hari abishe kenshi hari nk’umuntu wishe muri 1959, 1973 na 1994 nabwo arica."

Avuga ko icyo gihe yabonye ko uburyo bw’ubutabera busanzwe budashobora guhangana n’iyo mibare, bituma atangira gutekereza ku gisubizo cyashobokaga mu muco nyarwanda.

Ati "Ubwo nahise ntekereza ko kera iwacu twagiraga Gacaca."

Yavuze ko icyo gitekerezo cyahise kimusunikira kuganira n’inzobere mu burenganzira bwa muntu, amutera inkunga yohereza abagabo b’impuguke batatu kwiga ndetse no gushaka ubushakashatsi bwimbitse ku buryo Gacaca yakongera gukoreshwa mu nkiko zicira imanza Jenoside.

Bagarutse bavuga ko bidashoboka, Rutaremara abasaba gusubirayo bakagerageza kugeza ubushakashatsi bugaragaje ko bishoboka. Kandi koko bagarutse bavuga ko bishoboka.

Yagize ati "Baragarutse bati noneho twabonye ko bishoboka."

Icyakora, igitekerezo nticyahise cyemerwa n’abanyamategeko bose, bavugaga ko icyaha cya Jenoside ari indengakamere kidashobora kuburanishwa n’abaturage.

Nyuma y’imyaka myinshi y’isesengura n’ibiganiro, igitekerezo cyaje kunyuzwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ari na ho cyemerejwe, bituma Inkiko Gacaca ziba inzira yihariye u Rwanda rwifashishije mu guca imanza z’imbaga y’abakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi, bikaba byarihutishije ubutabera ugereranije n’igihe byari gufata mu nkiko zisanzwe.

Tito Rutaremara ni we watekereje ko Gacaca yaba igisubizo mu kuburanisha ibyaha bya Jenoside
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza