IGIHE

Tito Rutaremara yasabye Abanyamulenge kwirwanaho

0 14-08-2026 - saa 13:00, Jean de Dieu Tuyizere

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasabye Abanyamulenge cyane cyane urubyiruko gufasha umutwe wa MRDP Twirwaneho kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutaremara yatanze ubu butumwa ubwo Abanyamulenge bari mu gikorwa cyo kwibuka bene wabo 166 biciwe mu gitero umutwe wa FNL-PARIPEHUTU wagabye nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 13 Kanama 2026.

Iki gikorwa cyahuje Abanyamulenge biganjemo ababa mu Rwanda cyabaye umwanya wo gushishikarizanya gutanga umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye bene wabo batuye muri Komini Minembwe.

Komini Minembwe imaze hafi imyaka 10 igabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai ishyigikiwe na Leta ya RDC. Kuva mu ntangiriro za 2025, ingabo z’u Burundi zatangiye kubigiramo uruhare.

Rutaremara yagarutse ku kibazo “Rubyiruko muzakora iki?” cyabajijwe Abanyamulenge bakiri bato hagamijwe kumenya umusanzu biteguye gutanga mu gukemura ibi bibazo, ababwira ko igisubizo ari uguhaguruka bakabohora igihugu cyabo.

Yagize ati "Nahoze numva ngo ‘Rubyiruko muzakora iki?’ Muzakora iki? Muhaguruke mujye kubohora igihugu. Muri aha ngaha, reka turajya kuri internet, hari igihugu kiri hariya, abantu bararwana. Nimuhaguruke mufate imbunda, mubohore Congo. Congo ni iyanyu."

Rutaremara yagaragaje ko urugamba rw’Abanyamulenge rudakwiye kuba urwo kwirwanaho gusa, kuko iwabo atari i Mulenge cyangwa Minembwe gusa, ahubwo ko ari RDC muri rusange.

Ati "Si ukwirwanaho gusa ahubwo nimubohore Congo. Murirwanaho se kuki, Congo ko ari iwanyu? Biransetsa iyo mwiyita Abanyamulenge. Mulenge ni umusozi."

Kuva mu ntangiriro za 2025, MRDP Twirwaneho yatangiye gukorana n’ihuriro AFC/M23. Uyu mutwe washinzwe kugira ngo urengere Abanyamulenge watangaje ko winjiye mu rugamba rwo kubohora RDC, aho kwirwanaho gusa.

Urubyiruko rw'Abanyamulenge rwahawe umukoro wo gukemura ibibazo byugarije bene wabo muri RDC
Tito Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko igisubizo ari uko rwafata imbunda, rukajya kwifatanya na Twirwaneho kubohora RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza