Umuyobozi ushinzwe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) igice cy’Amajyepfo, Brigadier General Shishir Bhardwag, yakomeje uruzinduko rwe rwo gusezera ku basirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-1, bari mu Kigo cya UN Tomping i Juba abaha impamyabushobozi z’ishimwe kubera ubutumwa bakoze.
Muri urwo ruzinduko yabahaye Impamyabushobozi z’Ishimwe mu rwego rwo gushimira ubwitange, ubushake n’umusanzu wabo bagize mu butumwa bwa UNMISS.
Brig Gen Bhardwag yashimiye abo basirikare ku bw’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’ubutumwa bwabo, abasaba gukomeza gukurikiza amahame yo ku rwego rwo hejuru bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubwo butumwa.
Yanagaragaje ko ashimira cyane abakozi bose, abasabira ibyiza n’amahirwe masa mu bikorwa byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!