IGIHE

Spiro yahaye impano abamotari barenga 200 bitwaye neza basaba serivisi zayo

0 10-10-2026 - saa 18:24, Ishimwe Rugamba Ornella

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa Spiro Rwanda bwashimiye abakiliya babo barenga 200 ku bwo kwitwara neza basaba serivisi inshuro nyinshi ndetse bakaba inyangamugayo muri byose.

Byakozwe hizihizwa icyumweru cyahariwe abakiliya, aho uru ruganda rwatanze ibihembo bitandukanye birimo ikarita yo guhaha n’imyambaro y’imvura.

Umukozi ushinzwe abakiliya muri Spiro Rwanda, Alex Niyonsenga, yasabye abakiliya bayo kunononsora amakuru bahabwa n’abantu batandukanye, abasaba kujya batanga ibibazo bafite kuri Spiro nyirizina.

Ati “Turasaba abamotari kutugezaho ibibazo bafite tubikemure. Amakuru y’ingenzi nta handi bayakura ni muri Spiro nyirizina. Batazajya bumva amakuru bakuye ahantu hose nko mu bandi bamotari no ku ruhande.”

Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu hahembwe abamotari 67 bitwaye neza muri Nzeri, aho hashimiwe abakoze ‘swap’ [gusimbuza batiri] inshuro nyinshi, uwahize abandi akaba yarakoze ‘swap’ 150.

Umwe mu bamotari bahembwe, Mushinzimana Fabien, yasabye bagenzi be batabashije guhembwa kwirinda gukora amayeri akunze kuranga abamotari mu gihe bakora ‘swap’ ndetse ko bakwiye kuyikora inshuro nyinshi.

Ati “Icyo nasaba bagenzi banjye ni ukujya kuri sitasiyo bagakora swap ya batiri nta manyanga abayeho, kugira ngo na bo babashe kubigeraho.”

Yashimiye Spiro by’umwihariko ku bwo kubazirikana ndetse ashimangira ko ibihembo bahawe bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakazakomeza kwitwara neza baba inyangamugayo mu gihe basaba serivisi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri Spiro Rwanda, Annet Dengeri, yashimangiye ko imwe mu ndangagaciro zayo ari ukwita ku bakiliya mu buryo bwose.

Ati “Uretse no kuba ari icyumweru cyahariwe abakiliya, muri Spiro imwe mu ndangagaciro zacu ni ukwita ku mukiliya. Ni yo mpamvu mwabonye tumaze iminsi duhemba abakiliya, tureba abakoze neza, cyane cyane nk’uyu munsi twarebye abantu bakoze ‘swap’ inshuro nyinsi kurenza abandi kandi bakabikora mu buryo butanyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ashishikariza abakiliya ba Spiro gukorera mu mucyo uko amategeko abiteganya, niba ari ugukora ‘swap’ bigakorerwa muri systeme, niba ari ukubikora inshuro nyinshi bakabikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibikorwa byo guhemba abamotari batwara Spiro bitwaye neza byakozwe mu gihe cy’icyumweru cyose aho bagiye basanga abamotari ku mihanda bakabaha amakarita yo guhaha ahagaze ibihumbi 20 Frw.

Ni mu gihe ibikorwa byo guhemba ku wa 9 Ukwakira 2026 byakorewe kuri Mega Station ya Kimironko ndetse na Mega Station ya Kicukiro Centre, abamotari bahembwe bahabwa imyambaro y’imvura. Muri rusange, abahembwe bose muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya ni abamotari barenga 200.

Abamotari bahembwe ku bwo kwitwara neza, bavuze ko babonye imyambaro izajya ibafasha gukora akazi mu mvura
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri Spiro Rwanda, Annet Dengeri, yavuze ko kwita ku bakiliya ari imwe mu ndangagaciro yabo
Umukozi ushinzwe Abakiliya muri Spiro Rwanda, Alex Niyonsenga, yasabye abakiliya kunononsora amakuru bahabwa n'abandi
Umwe mu bamotari bahembwe, Mushinzimana Fabien, yasabye bagenzi be kwirinda amayeri mu gihe basaba serivisi
Igihembo cyatanzwe ku wa 9 Ukwakira 2026 ni imyambaro y'imvura ifasha abamotari mu kazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza