Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yakiriye indi ndege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ishimangira ko ari intambwe nshya mu kongera ubushobozi bwayo mu ngendo ndende.
RwandAir yakiriye iyi ndege kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026.
Iyi sosiyete yavuze ko iyi ndege ari iya mbere mu ndege eshanu zo mu bwoko bwa Airbus A330 iteganya kongera mu mubare w’indege ifite.
Izi ndege zitezweho kongera ubushobozi mu gutwara abagenzi mu ngendo mpuzamahanga no gushyigikira gahunda yo gukomeza kwaguka kwayo.
Iyi ndege nshya yiyongereye ku zindi Airbus A330-200 RwandAir yari isanzwe ikoresha mu ngendo zayo.
Airbus A330-200 ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na metero kibe 109.10, ifite uburebure bwa metero 58.37, amababa afite ubugari bwa metero 60.30, kandi ishobora guhaguruka ipima toni zigera kuri 242.
RwandAir yatangaje ko kwakira iyi ndege bitagamije gusa kongera umubare w’indege zayo, ahubwo ko bizafasha mu kuzamura serivisi ihabwa abagenzi.
Iyi ndege ije mu gihe RwandAir ikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu ngendo ndende, aho isanzwe itwara abagenzi mu bice bitandukanye bya Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yashyize hanze, RwandAir yavuze ko iyi ari indi ntambwe mu rugendo rwayo rwo gukomeza gutanga serivisi nziza no guhuza Abanyarwanda n’isi binyuze mu ngendo zo mu kirere.
RwandAir isanzwe ikoresha indege zitandukanye mu ngendo ikora haba izo mu karere ndetse n’izihuza u Rwanda n’indi migabane.
Mu ndege zayo harimo izo mu bwoko bwa Airbus A330-300, Airbus A330-200, Boeing 737-800NG, Boeing 737-800 ndetse na Bombardier Q400 Next Gen.
Indege nini za Airbus A330 ni zo zifasha RwandAir cyane cyane mu ngendo ndende mpuzamahanga.
Uretse indege nini, RwandAir ikoresha n’into nka Boeing 737 na Bombardier Q400 mu ngendo zo mu karere, aho ziyifasha guhuza Kigali n’imijyi itandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!