IGIHE

Rwanda: 43% by’abafite umuvuduko w’amaraso ntibabizi

0 26-09-2026 - saa 11:49, Utuje Cedric

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bwagaragaje ko 43% by’abantu bafite umuvuduko w’amaraso mu Rwanda batari bazi ko bawufite.

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni kimwe mu bibazo bikomeye by’ubuzima. Imibare ya OMS igaragaza ko muri Afurika, abarenga 46% by’abantu bafite imyaka irenga 25 bafite iki kibazo.

Mu Rwanda, mu 2024 hatangajwe ko umubare w’abarwayi b’umuvuduko w’amaraso wari wikubye hafi kabiri mu myaka itatu, nyuma y’uko mu 2023 habaruwe abarwayi ibihumbi 112.

RBC ikangurira abaturage kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba bumva nta kibazo cy’ubuzima bafite.

Dr Evariste Ntaganda wo muri RBC yabwiye RBA ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu gukumira ingaruka z’iyi ndwara.

Ati: “Ingamba ni nyinshi Leta yashyizeho [...] ni na yo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare.”

Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu barenga 1.200 bagaragaweho umuvuduko w’amaraso mu Rwanda bwagaragaje ko 43% muri bo batari bazi ko bawufite.

Ku rwego rw’Isi, mu 2024 abantu miliyari 1,4 bari bafite umuvuduko w’amaraso, mu gihe 44% batari bazi ko bawufite.

Mu Rwanda, 43% by’abantu bafite umuvuduko w’amaraso ntibazi ko bawufite. RBC ikangurira abaturage kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba bumva nta kibazo cy’ubuzima bafite.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza