IGIHE

Rwamagana: Ubuhinzi bw’umuceri bwamuhinduriye ubuzima

0 15-10-2023 - saa 21:00, Hakizimana Jean Paul

Mugiraneza Clemence ni umugore wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro ufite umugabo n’abana bene. Atunzwe n’ubuhinzi bw’umuceri akorera kuri are 52, ni ukuvuga imirima itanu mito.

Uyu mugore avuga ko buri uko umuceri weze akuramo miliyoni 2,5 Frw, yakuramo ayo yishyura abakozi n’ibindi nkenerwa nibura ngo agasigarana miliyoni 1,5 Frw.

Mugiraneza yabwiye IGIHE ko mbere yo kwinjira mu buhinzi bw’umuceri yari umugore usanzwe wo mu giturage, utegereza ibyo umugabo aba yazanye ubundi agateka bakarya ubuzima bugakomeza.

Uko yagiye ava mu rugo akegera abandi baturage niko yagiye afunguka amaso, bamwe batangira kumusaba kujya gufatanya nabo nawe agahinga umuceri akareba uko bimeze.

Mu 2018 nibwo Mugiraneza yatangiye guhinga umuceri, awuhinga agamije kujya abonamo uwo kurya kuko ngo wari utangiye guhenda cyane. Ni ubuhinzi yakoze atumva neza ko bwamubyarira inyungu iri hejuru cyane, ariko ngo gake gake uko yagenda awuhinga yagiye abonamo inyungu iri hejuru cyane.

Ati “Ubu muri iyo mirima itanu mpinga nkuramo toni 2,5 rimwe na rimwe zikanarenga. Mba mfite igishoro kingana na miliyoni ku mbuto, abahinzi, abakozi batanu bahoraho bita ku gushyiramo ifumbire, kurwanya inyoni n’ibindi nkenerwa. Iyo mbikuyemo rero nsigarana nibura miliyoni 1,5 Frw kuko umuceri wera kabiri mu mwaka urumva nibura mba mfite inyungu ya miliyoni 3 Frw.”

Guhinga umuceri byatumye Mugiraneza n’umugabo we bubaka inzu y’amabati 55, bagura ibindi bibanza bibiri muri Nyakariro.

Mugiraneza avuga ko ubuhinzi bw’umuceri ari ubuhinzi bushobora gutunga umuntu wese wifuza gutera imbere, ariko ngo akaba afite kwihangana kuko habamo imbogamizi zirimo kuribwa n’inyoni ukaba wanabura umusaruro, kubura amazi kuko ariwo aweza cyangwa ngo akaba yaba menshi akawica.

Mugiraneza yavuze ko imwe mu mbogamizi bafite nk’abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Rwamagana ari ukubura uruganda rutunganya umusaruro wabo, ibi bituma bagurisha ku ruganda rwo mu Karere ka Huye aho ngo rubahera amafaranga make.

Ati “Tugira imbogamizi ko umuceri wacu ugurishirizwa kure, kuba tuwuhinga ariko ntitugire uruganda ruwutunganya bituma duhendwa. Tuwugurisha ku ruganda rwo mu Karere ka Huye, aho ikilo abenshi babahera kuri 650 Frw ku muceri muremure. Iyo bakurikije uko ibiciro biri ku isoko bimeze ngo bumva iyo bagira uruganda hafi bagaherewe kuri 900 Frw.”

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere kubafasha uruganda rwa Rwamagana rukongera gukora kugira ngo bifashe bamwe mu bahinzi basigaye bajya kwishakira amasoko kure cyane rimwe na rimwe ngo bakanabahenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, avuga ko kuri ubu Akarere kari mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo uru ruganda rube rwatangira gukora.

Yavuze ko nta musaruro w’umuceri wo muri aka Karere urabura isoko, yizeza abahinzi b’umuceri ko mu minsi mike uruganda rutunganya umuceri rwa Rwamagana ruzafungura imiryango.

Ubuhinzi bw’umuceri bwahinduye ubuzima bwa Mugiraneza Clemence n’ubw’umuryango we
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza