IGIHE

Rwamagana: Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bwafashwe n’inkongi (Amafoto)

0 7-09-2026 - saa 19:54, Hakizimana Jean Paul

Ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi buherereye mu Karere ka Rwamagana, bwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye ibikoresho hafi ya byose bishya bigakongoka.

Iyi nkongi yafashe muri iki gice kugicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026 aho giherereye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Umwe mu baturage bahageze mu ba mbere yabwiye IGIHE ko babonye umwotsi mwinshi mu kirere bituma bajya kureba icyabaye bagezeyo basanga hari gushya mu buryo bukomeye. Yavuze ko nyuma Polisi yahise ihagera ariko isanga n’ubundi byinshi mu bikoresho by’amashanyarazi byamaze kwangirika cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana yabwiye IGIHE ko kugeza ubu batari bamenya icyateye iyi nkongi y’umuriro, ahamya ko Polisi yahageze ndetse yanatangiye kuzimya.

Ati “ Ubu ikiri gukorwa ni ukuzimya ibishirira kugira ngo bitaza kongera kuvumbuka nyuma bikongera bigateza ibibazo. Gusa aka kanya ntabwo turamenya icyabiteye ariko turi kubikurikirana.’’

SSP Twizeyimana yakomeje asaba abantu kwirinda kubika ibintu mu buryo buvanze cyane cyane mu gihe harimo ibishobora gutera inkongi vuba, yasabye abaturage kandi kwirinda gutwika ibintu aho babonye hose kuko bishobora gukwirakwiza inkongi ndetse no gutunga ibikoresho by’ibanze bishobora kuzimya inkongi.

Kugeza ubu muri ubu bubiko bivugwa ko hahiriyemo Transformateur, intsinga z’amashanyarazi nyinshi zifashishwaga mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’ibindi byinshi.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara
Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi
Ibyahiriye mu bubiko harimo insinga z'amashanyarazi
Polisi yakoze ibishoboka byose ngo izimye uyu muriro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza