IGIHE

Rwamagana: Rotary Club yifatanyije n’abaturage mu gusana umuhanda wari warangiritse (Amafoto)

0 28-10-2023 - saa 22:46, Mugisha Christian

Istinda rya Rotary Club Kigali Mont Jali, ryifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha, mu muganda wo gusana igice cy’umuhanda wa metero 800 wari warangiritse.

Uyu muhanda uva mu Kagari ka Nyakabanda ugana mu Kagari ka Budahanda mu Mudugudu wa Rwabiyange ahari ivuriro ry’ibanze rya Budahanda.

Ni umuganda witabiriwe kandi n’abaturutse mu yandi matsinda ya Rotary akorera i Kigali arimo, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotaract KIE ndetse na Rotaract SFB.

Bamwe mu baturage batuye ahakorewe umuganda bavuze ko intandaro y’iyangirika ry’uyu muhanda ari ingaruka z’imvura nyinshi, ibyakomye mu nkokora ingendo zinyuranye zisanzwe zihakorerwa.

Muhigira Jean Claude yabwiye IGIHE ko bashimishijwe no kumva ko umuganda w’uku kwezi uzakorerwa muri uyu Mudugudu.

Ati “Imbangukiragutabara yagorwaga no kuza gutwara umurwayi urembye kuri iri vuriro, cyangwa moto n’imodoka byahamuzana ukabona ko bibangamye. Uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi cyane, kuba ukozwe ni inyungu ku bakunda kuhatemberera no kujya kuri ririya vuriro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yashimiye ubwitabire bw’abaturage n’abafatanyabikorwa muri uyu muganda.

Yagize ati “Iyo ahantu hari ubumwe n’urukundo ntakitunanira kukigeraho. Ndashimira ubuyobozi bwiza bwashyizeho gahunda y’Umuganda kuko niho duhurira tukareba ibibazo bihari tukabishakira n’umuti. Nk’ubu abaturage baricaye babona ko uyu muhanda ufite ikibazo twiyemeza kugikemura kandi twabigezeho.”

Kuri ubu uyu muhanda watangiye gushyirwamo laterite no kuyitsindagira, uzarangira utwaye asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu muganda hanatewe ibiti igihumbi bizafasha mu kurwanya isuri. Nyuma yawo abagize Istinda rya Rotary Club Kigali Mont Jali bishyuriye abaturage igihumbi batuye mu Kagari ka Budahanda, ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Murekatete Clémentine, yagize ati “Twishimiye kwifatanya n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musha muri uyu muganda. Ibikorwa twakoze none biri mu ntego n’ubundi za Rotary Club zirimo kurengera ibidukikije, kwita no kurengera ubuzima bw’abatishoboye.

Murekatete yavuze ko Rotary Club Kigali Mont Jali, ifite gahunda yo kugeza amazi ku baturage bo mu Kagari ka Budahanda kuri ubu bajya kuvoma mu kiyaga cya Muhazi. Yavuze ko kandi iri tsinda rifite umushinga wagutse wo kubaka ikigo kizajya cyita ku bafite autisme.

Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe mu matsinda agize umuryango mugari wa Rotary Club mu Rwanda.

Mu nkingi uyu muryango ugenderaho harimo guteza imbere ubuvuzi, uburezi, ibikorwa by’ubuhinzi, kwita ku bidukikije, kuzamura ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kubungabunga amahoro, byose bigamije kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Uyu muganda waranzwe no gusiba ibinogo byari biri muri uyu muhanda, byatewe n'imvura nyinshi
Uyu muhanda waguweho sentimetero nkeya uvuye aho wageraga
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Murekatete Clémentine, yatangaje ko itsinda ayoboye rifite ibikorwa byinshi byo guteza imbere ubuzima bw'abaturage
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Murekatete Clémentine, atera igiti
Umuturage Muhigira Jean Claude, yavuze ko ubwo umuhanda wakozwe, abantu batazongera kugorwa n'ububi bwawo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko igisabwa kugira ngo ibikorwa nk'ibi bigerweho haba hagomba kubaho ubumwe n'urukundo hagati y'abantu
Nyuma y'umuganda habaye ibiganiro by'abaturage
Abitabiriye uyu muganda bateye ibiti babanje gusobanurirwa uko giterwa kugira ngo kidahita cyangirika
Abaturage bagorwaga no kugera kuri iri vuriro ry'ibanze mu Karere ka Rwamagana

Amafoto: Nkusi Christian

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza