IGIHE

Rwamagana: HelpAid Global Action yafashije abana bo mu ngo mbonezamikurire

0 24-09-2026 - saa 11:08, Mutangana Elie

Umuryango udaharanira inyungu wa HGA (HelpAid Global Action) wasuye abana bo mu ngo mbonezamikurire zo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana mu rwego rwo kongera imbaraga mu gufasha abana kubona uburezi n’ubufasha bw’ibanze bakenera buri munsi.

Abakorerabushake ba HGA barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 60 batabonye ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyiginya bwashimiye HGA ku bufasha yatanze, cyane ko atari ubwa mbere itanze ubufasha muri uyu murenge dore ko nk’umwaka ushize abaturage batishoboye barenga 100 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’uyu muryango.

Abagize uyu muryango bagize ibihe by’ubusabane, basangira n’abana, ababyeyi ndetse n’abarezi. Hatanzwe kandi ibikoresho birimo ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse ibindi bizafasha aba abana mu masomo yabo.

Dr. Uwitonze Jean Sauveur, Umuyobozi mukuru wa HGA, yashimiye abakorerabushake bo muri uyu muryango ku bwitange, umurava ndetse n’umutima w’urukundo bagaragaza.

Yashimiye n’ababyeyi bita kuri aba bana bo muri aya marerero, abibutsa ko batanga inkunga ikomeye igihugu.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’umuhanzi Joshua Ishimwe uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo, ataramana n’aba abana n’ababyeyi ndetse anabaririmbira indirimbo ‘Sinogenda Ntashimye’.

HGA yahaye abana ibitabo, ibikinisho, imyambaro, ibikoresho by’isuku n'ibiribwa
Uyu muryango wanishyuriye abaturage 60 ubwisungane mu kwivuza
HGA yashimiwe uruhare ikomeje kugira mu mibereho y'abatuye mu Murenge wa Munyiginya
Umuhanzi Joshua Ishimwe yitabiriye iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza