Abasore bane bo mu Karere ka Rwamagana bitwikiriye ijoro bajya mu ishyamba guteka kanyanga, iza kubaturikana umwe yitaba Imana, mu gihe abandi batatu bahiye ndetse baranakomereka mu buryo bukomeye.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kiryango mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascene, yabwiye IGIHE ko abo basore uko ari bane bitwikiriye ijoro bajya guteka kanyanga kugira ngo bayigurishe.
Ati “Abantu bagiye bitwikiriye ijoro bajya mu mashyamba hepfo mu gataba, bahatekera kanyanga noneho ingunguru iza kubaturikana. Ibati ryahise ritema umuntu umwe ahita apfa, abandi batatu bari mu bitaro bya Rwamagana bari kwitabwaho n’abaganga ariko urabibona ko bahiye cyane mu buryo bukomeye.’’
Gitifu Munyentwari yakebuye abaturage bishora mu gukora kanyanga abibutsa ko ari kimwe mu biyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.
Yavuze ko umuntu uteka kanyanga aba akoze icyaha ahanirwa n’amategeko, anabibutsa ko uretse gufungwa no guteza ibihombo imiryango yabo nta kindi kintu bakuramo.
Ati “Abaturage turabasaba gucuruza no kunywa inzoga zemewe n’amategeko y’u Rwanda, izindi nka kanyanga n’ibyuma nibazireke kuko uwo tuzifatanye abihanirwa n’amategeko. Kandi akenshi ni ugufungwa, rero turabasaba kuzireka bakanywa cyangwa se bagacuruza inzoga zemewe.’’
Kuri ubu umusore w’imyaka 20 niwe wapfiriye muri iki gikorwa cyo guteka kanyanga, mu gihe abandi bari kumwe barimo uw’imyaka 14, uwa 16 ndetse n’undi wa 22 bose bakomeretse cyane aho bakomeje kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!