Umuryango Health Builders ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Akarere ka Rwamagana, byatangije ibikorwa byo kwagura no kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu, mu mushinga uzatwara 485.000$ (arenga gato miliyoni 709 Frw).
Umushinga wo kwagura icyo kigo nderabuzima watangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Kamena 2026. Uzibanda ku kucyongerera ubushobozi mu gutanga serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko izijyanye no kwita ku babyeyi babyara n’abana bavuka.
Bizatuma kigira ubushobozi bwo kuvura abaturage barenga ibihumbi 60 batuye mu Murenge wa Muyumbu no mu bice bihana imbibi kuko ubu bari batangiye kurenga ubushobozi bwacyo.
Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako zizubakwa muri uwo mushinga cyitabiriwe n’abakora mu rwego rw’ubuzima, abahagarariye abaturage, abakozi ba Health Builders ndetse n’abaterankunga bayo.
Muri abo harimo Al Pace na Kristin Morch bo muri Canada bashinze umuryango wa Pace Family Foundation ari bo baterankunga bakuru ba Health Builders muri uwo mushinga wo kwagura Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu.
Pace Family Foundation na Health Builders kandi bisanzwe bifatanya mu bikorwa byo kwita ku buzima mu Rwanda. Byafatanyije mu kubaka ibigo nderabuzima bitanu n’amavuriro y’ibanze atatu.
Ibikorwa biteganyijwe muri uwo mushinga ni ukubaka inzu nshya y’ababyeyi izaba irimo icyumba cyo gutangiramo serivisi zo kubaga n’aho gutangira ubuvuzi bwihuse ku bagore bagize ibibazo byihutirwa mu gihe cyo kubyara.
Hazubakwa kandi ibyumba byita ku babyeyi nyuma yo kubyara no kwita ku mpinja ndetse n’inyubako zisanzwe z’icyo kigo nderabuzima na zo zizavugururwa kuko zimwe zarashaje cyane ko cyashinzwe mu 1987.
Ikindi kizakorwa ni ukuvugurura imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi yacyo yagurwe ndetse n’ibindi bijyanye no kwita ku isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira kwa muganga.
Uyu mushinga nurangira uzafasha kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko izita ku babyeyi n’impinja, kunoza gahunda y’ubuzima bw’umuryango, kwakira abantu benshi kurushaho no kugabanya umubare w’aboherezwaga kuvurirwa ku Bitaro bya Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko uyu mushinga ari igisubizo kuri icyo kigo nderabuzima cyari kimaze kugira ubushobozi buke bwo kwakira abakigana bakomeje kwiyongera.
Ati “Uyu munsi Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu gitanga serivisi ku bantu barenga 62.000 kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera. Igice cyari gisanzwe gikoreshwa mu kwakira ababyeyi babyara ni gito cyane ku buryo kitari gifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi. Uyu mushinga tuwitezeho kongera ireme ry’ubuvuzi ku baturage.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Health Builders, Musilikare Michel, yavuze ko uyu mushinga ari urugero rwiza rwo guhuza imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi.
Ati “Gutangiza ibi bikorwa ntabwo bisobanuye gusa itangira ry’umushinga w’ubwubatsi ahubwo ni imbaraga mu guharanira ko ababyeyi bagira ubuzima bwiza, abana hamwe n’imiryango itekanye. Dufatanyije na MINISANTE n’Akarere ka Rwamagana, abaterankunga bacu barimo Al Pace na Kristin Pace n’abaturage, turi kwegeza serivisi z’ubuzima abaturage bazikeneye bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gutanga ubuvuzi bufite ireme kuri bose.”
Umwe mu bashinze Pace Family Foundation, Al Pace yavuze ko avuka mu muryango ufite amateka mu buvuzi by’umwihariko mu Rwanda ari yo mpamvu bahisemo gufatanya kubuteza imbere.
Ati “Ubuvuzi buri mu by’ingenzi byaranze amateka y’umuryango wacu. Data yari umuganga w’inzobere mu kuvura abagore. Umuvandimwe wanjye n’umugore we na bo bakoze mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mu 1997, mu gihe mushiki wanjye yakoreye hano mu 2000. Ayo mateka adusunikira gushyigikira gahunda zo gukomeza kubaka urwego rw’ubuzima mu Rwanda.”
Health Builders ni umuryango nyarwanda washinzwe mu 2007 ugamije gufasha mu kubaka urwego rw’ubuzima no kongera uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi bufite ireme.
Ushyigikira ibikorwa by’ibigo nderabuzima birenga 80 hirya no hino mu gihugu, umaze kubaka ibigo nderabuzima umunani, amavuriro y’ibanze atatu n’inzu z’ababyeyi ndetse ukora n’ibindi birimo no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!