IGIHE

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we akamujugunya muri Muhazi

0 6-08-2026 - saa 08:03, Hakizimana Jean Paul

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera mu Karere ka Rwamagana rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Musha, akekwaho kwica umugore we akamuzingazingira mu mufuka akamujugunya mu kiyaga cya Muhazi.

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026. Byabereye mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha wo mu Karere ka Rwamagana.

Iki kibazo cyatangiye kumenyekana kuva tariki ya 25 Nyakanga 2026, ubwo uyu mugore wari ubyaye kabiri w’imyaka 26 yaburirwaga irengero, bigeze tariki ya 30 Nyakanga 2026 umugabo we ajya gutanga ikirego muri RIB ko yabuze umuntu. Yabikoze nyuma yo kotswa igitutu n’umuryango wa nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko abaturage ari bo babahamagaye nyuma y’icyumweru kirenga bavuga ko babonye umurambo mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, bajyanayo na RIB n’izindi nzego.

Ati “Tugezeyo dusanga ni umurambo uri mu mufuka, duhamagara wa muryango wavugaga ko wabuze umuntu. Bahageze rero basanga ni wa mwana wabo. Yasaga n’aho yishwe ahambirwa mu mufuka neza barafunga barangije bawuta mu Kiyaga cya Muhazi.’’

Gitifu Karahamuheto yakomeje avuga ko ibimenyetso by’ibanze byatumye umugabo wa nyakwigendera ari we ukekwaho kumwica kuko ngo yatanze ikirego umugore we amaze iminsi itanu aburiwe irengero kandi nabwo ari uko yokejwe igitutu n’abo mu muryango we.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kubana neza bakirinda amakimbirane, ahari ikibazo bakakimenyesha ubuyobozi kandi bagaharanira gutangira amakuru ku gihe. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe iperereza rigikomeje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza