Abize muri “Cornestone Leadership Academy Rwanda” bibumbiye mu muryango “Cornestone Old Students Association (COSA)”, bibutse abazize jenoside mu cyahoze ari Komini Rutonde banafata mu mugongo Abize mu ishuri rya Cornestone bamusanira inzu bamuha n’ibikoresho byo mu rugo.
Ibyo bikorwa byose byabanjirijwe n’Urugendo mu ituze, rwatangiriye mu Kabuga ka Musha berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Musha, ahahoze ari Komini Rutonde, bahashyira indabo banunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Ibikorwa byakomereje mu Kagari ka Rutoma ahatuye umusaza witwa Rufangura warokotse jenoside yakorewe abatutsi utishoboye, bamushyikiriza inzu bamusaniye ndetse n’ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, amasafuriya, intebe ndetse n’umusambi.
Uyu musaza yishimiye ubu bufasha yahawe avuga ko ubusanzwe inzu yari atuyemo mbere y’aho uru rubyiruko ruyisannye ngo yaravirwaga.
Yagize ati “Ni ukuri ndashimira uru rubyiruko rwatekereje kunsanira inzu ntuyemo, kuko mbere naravirwaga ugasanga mu gihe cy’imvura amazi yinjira imbere mu nzu ugasanga binteje ibibazo njyewe n’umuryango wanjye, ariko ubu ndakeka ko ntazongera kunyagirwa ukundi.”
Samuel Birondwa, Umuyobozi w’ishuri Cornestone Leadership Academy Rwanda, avuga ko ibi babitekereje mu rwego rwo kwereka abanyeshuri babo ko na bo bafite uruhare rwo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ndetse no kurushaho gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda.
Simbi Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Musha na we yashimiye iri shuri kuri iki gikorwa ryateguye, by’umwihariko ubufasha bahaye Rufangura akaba yijeje iri shuri ubufatanye ndetse yanijeje uyu Rufangura Edouard kuzakomeza kumuba hafi no kumufasha kumwubakira ikiraro cy’inka.
Ishuri Cornerstone Leadership Academy Rwanda riherereye mu Kagali ka Rutoma mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Rwamagana, rikaba ritanga ubumenyi bw’imyaka itatu mu ishami ry’ubuyobozi (Leadership).
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!