IGIHE

Rwamagana: Abantu 68 batawe muri yombi bari gusengera munsi y’urutare

0 5-06-2026 - saa 23:29, Hakizimana Jean Paul

Abaturage 68 bo mu turere dutandukanye batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rwamagana bari gusengera ahantu hatemewe harimo n’aho Leta yari yarafunze ikoresheje beton.

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026. Abagera kuri 46 bafatiwe mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya mu ishyamba aho abakristo bahimbye izina rya ‘Senga usubizwe’

Muri aba baturage 46 bafatiwe mu ishyamba barimo bagabo 12, abagore 34 barimo abagore icumi bonsa n’abanyeshuri icumi biteguraga ibizamini bya Leta na bo basibye ishuri bajya gusenga kugira ngo Imana izabafashe babone amanota meza.

Abandi baturage 22 bo bafatiwe mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Kagezi ahari urutare rwa Samatare, uru rutare Leta yari yararufunze ndetse hanamenwa beton mu rwego rwo kuhafunga neza, ariko aba bakristo bahamennye bayikuraho binjiramo imbere. Mu bafashwe harimo abagore batanu bonsaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafatiwe ahantu hatandukanye barimo gusenga, aho abenshi ari abo mu Karere ka Rwamagana hakazamo n’abandi baturutse mu turere dutandukanye.

Yagize ati “ Abenshi ni aba Rwamagana ariko harimo aba Kayonza, Nyagatare na Gatsibo. Aho basengeraga ntabwo ari ahantu hemewe ho gusengera kuko ni ahantu mu ishyamba hashobora kubashyira mu bibazo, ahandi twabafatiye ni ahantu mu rutare rwa Samatare, twari twarahafunze kuko ni ahantu habi hashyira ubuzima bwabo mu kaga, birababaje rero kuba abantu bajya gushakira Imana ahantu hatemewe.’’

Visi Meya Kagabo yavuze ko uretse kuba bakoze ibitemewe harimo no kwigomeka ku byemezo bya Leta bakajya gusenya ibikorwaremezo Leta yubatse kugira ngo binjiremo bahasengere, yatanze urugero ku buvumo bwa Samatare aho Leta yatanze arenga miliyoni 3 Frw mu kuhubakira neza kugira ngo irinde ubuzima bw’abaturage ariko bakaba bagiye kuhasenya.

Ati “ Ubutumwa twatanga ni uko Imana idashakirwa mu buvumo, Imana ntabwo ishakirwa mu ishyamba, nta nubwo yashakirwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi na Leta ntabwo ibyemera. Buri wese azafate Bibiliya arebe ntabwo gusengera ahantu hatemewe ari byo kandi nta nubwo Leta izabyihanganira, ushaka gusenga nakoreshe insengero zemewe zirahari.’’

Kuri ubu aba baturage bajyanywe kwigishwa ariko bikaba binateganyijwe ko bazishyuzwa ibikorwaremezo byakoreshejwe hafungwa aha hantu basengeraga mu buryo butemewe, ubuyobozi buvuga ko bunabashinja kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi, kugumura abaturage ku buryo bashobora no kubihanirwa.

Mu mwaka wa 2024, ubwo icyorezo cya Marburg yagaragaraga mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko umurwayi wa mbere yagaragayeho yayandujwe n’uducurama twagaragaye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri hafi y’Umujyi wa Kigali.

Kuva icyo gihe mu bice bitandukanye ahari ubuvumo hatangiye kubakirwa aho nko mu rutare rwa Samatare ahasanzwe aba baturage basengera hakoreshejwe miliyoni zirenga 3,3Frw hubakirwa, kuri ubu aba baturage bakaba bahasenye bajya kuhasengera.

Abaturage basenye urukuta rwafungishijwe ubuvumo bajya gusengeramo
Abandi bafashwe ni abasengeraga mu mashyamba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza