IGIHE

Ruzagabanya miliyoni 200$ zatangwaga ku byuma: Ibyihariye ku ruganda rwatashywe i Musanze

0 13-09-2026 - saa 11:41, Mutangana Elie

Ku wa 11 Nzeri, icyanya cy’inganda cya Musanze cyungutse uruganda rushya, bigishyira mu byanya byitezweho kugira uruhare rukomeye mu musaruro w’inganda mu Rwanda.

Uru ruganda rwitwa, A1 Iron & Steel Rwanda Ltd ruzajya rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi aho ruje kunganira izindi zisanzwe mu gihugu mu kongera umusaruro w’ibikoresho by’ubwubatsi.

Rwatwaye arenga miliyoni 20$ ( miliyari 29 Frw) aho rwari rumaze amezi ane rukora bivuze ko rwashyize icyuma cya mbere hanze muri Mata 2026. Ruzajya rukora toni 250.000 z’ibyma ku mwaka

Uru ruganda rukoresha kandi megawatt 20 z’ingufu ku munsi rukura mu rugomero rw’amashanyarazi ruhereye mu Karere ka Nyabihu. Ni uruganda rwubatswe n’abashoramari bo mu Buhinde.

Ruzashongesha amabuye y’ubutare aboneka mu Rwanda

Nk’uko bimenyerewe, inganda u Rwanda rufite mu Rwanda zikora ibyuma zabikoraga binyuze mu gushongesha ibyuma bishaje, zikabikuramo ibindi bikoresho by’ibyuma.

Umwihariko w’uru ruganda ni uko rwo rugiye kuzajya rushongesha amabuye y’ubutare cyangwa ibyo bita ’Iron ore’.

Aya mabuye u Rwanda ruyakungahayeho cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru ku buryo uru ruganda ruzakora nta nkomyi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yijeje aba bashoramari ko batazigera babura ibikoresho by’ibanze byo gukoresha.

Ati “Duhaye ikaze uru ruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, kandi turarufata nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ryacu.”

Impamvu ikomeye yatumye rwubakwa mu Majyaruguru

Guverineri Mugabowagahunde yinjiye mu mateka y’aka gace aho agaragaza ko kahoze kuva na kera ari igicumbi cy’ubucuzi bw’ibikoresho by’ibyuma.

Abashakashatsi mu mateka bagaragaje ko no hambere mu Rwanda, muri aka gace ari ho habaga abacuzi bacuraga imyambi ndetse n’amacumu byakoreshwa mu buhigi ndetse no mu ngamba zo kwagura u Rwanda.

Hacurirwaga kandi ibindi bikoresho nk’amasuka nk’ayo bitaga ’Amasuka y’amaberuka. Aya masuka ni yo yakoreshwaga mu guhinga ubutaka bw’aka gace buzwiho kurumbuka, bityo Abanyarwanda bakabona ibibatunga.

Ubu mu Karere ka Rulindo hamaze kuzura Inzu Ndagamurage y’Amateka, iherereye ahazwi nko Ku Kirenge, aho igaragaza umurage w’ihariye w’ubucuzi bw’ amabuye y’ubutare yo muri aka gace, ari na yo uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd ruzajya rukoresha.

Kongera ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza

Iyo urebye mu mibare usanga mu byo u Rwanda rwatumizaga hanze higanjemo ibikoresho by’ubwubatsi dore ko urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda rwagize ishoramari ryinshi mu myaka ishize kandi ko rinakomeje kwiyongera.

Ibi byatumaga hakenerwa ibikoresho byinshi by’ubwubatsi bityo ugasanga ibyinshi bigomba gutumizwa hanze kuko inganda zari zihari mu gihugu zitahazaga isoko.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva ubwo yatahaga uru ruganda yavuze ko u Rwanda rwishyuraga akabakaba miliyoni 200$ mu gutumiza ibikoresho by’ibyuma hanze.

Ministiri yavuze ko uru ruganda ruje rugiye gukuraho agera kuri miliyoni 100$ ku yo u Rwanda rwishyuraga.

Ibi bisobanuye ko uru ruganda rutazakora ibikoresho byose bikenerwa mu bwubatsi, cyangwa n’ibindi bikoze mu cyuma bikoreshwa mu bindi.

Ni yo mpamvu hakiri miliyoni 100$ u Rwanda ruzajya rutumizamo ibindi bikoresho bikoze mu cyuma bidakorerwa mu Rwanda ubu.

Ibikoresho bikorwa n’uru ruganda kandi bizajya byoherezwa mu mahanga, aho byitezwe ko ruzabigemura mu bihugu byo mu karere.

Ministiri Nsengiyumva yagize ati “Uru ruganda ruzatuma u Rwanda rujya ku gasongero mu bihugu byo mu Karere byohereza mu mahanga ibikoresho by’ibyuma byinshi.”

A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, isoko y’akazi

A1 Iron & Steel Rwanda Ltd iri gukoresha abakozi bagera kuri 500 biganjemo Abanyarwanda. Hari n’abandi 2.500 bazabona imirimo hanze y’uruganda izaba irushamikiyeho.

Umwe mu bakozi baganiriye na IGIHE, Izabayo Honore, yavuze ko rwahaye akazi abiganjemo urubyiruko rwo mu gace ruherereyemo, bikagira uruhare mu kugabanya ubushomeri.

Ati “Hano tuhakora turi benshi kuko dukora mu byiciro. Bamwe baza kumanywa bagasimburwa n’abandi ku mugoroba. Urebye byatumye ubushomeri bugabanuka kuko hari benshi bari bararangije amashuri batarabona akazi ariko ubu abenshi babonye akazi hano.”

Abaturage basabwe gufata uru ruganda nk’amahirwe agiye kubafasha mu kunguka ubumenyi ngiro cyane cyane mu bakiri bato kugira ngo bazabukoreshe mu kubaka igihugu.

Uru ruganda ruherereye mu Karere ka Musanze
Uru ruganda rwubatswe i Musanze rwashowemo imari n'Abahinde
Uruganda rwafunguwe i Musanze ruzajya rukora ibikoresho by'ingezi bikoreshwa mu bwubatsi
Muri uru ruganda hari imashini zishongesha amabuye y'ubutare
Inzego z'ubuyobozi bw'igihugu ziteguye gufasha uru ruganda kugera ku musaruro wifuzwa
Ministiri w'Intebe Justin Nsengiyumva yemeza ko uru ruganda ruzagabanya ibitumizwa hanze y'U Rwanda
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko amajyaruguru akungahaye ku butare bwinshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza