IGIHE

Rutsiro: Umusore ari gushakishwa uruhindu akekwaho kwica mugenzi we bapfuye indaya

0 7-09-2026 - saa 22:16, Nshimiyimana Eric

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro ari gushakishakishwa nyuma yo kurwana na mugenzi we bikamuviramo urupfu, bigakekwa ko bahuriye ku mukobwa ukora uburaya bashakaga kuryamana nawe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2026 mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko ukekwaho kugira uruhare muri uru rugomo rwateye urupfu akiri gushakishwa.

Ati “Iperereza ku mbarutso y’uru rugomo rwateye urupfu riracyakorwa ngo harebwe icyabiteye, ndetse ukekwaho kugira uruhare muri rwo aracyari gushakishwa, gusa uwo mukobwa bikekwa ko ari we bapfuye yafashwe arafungwa hategerejwe ibziava mu iperereza.”

Meya Kayitesi yakomeje yibutsa abaturage ko badakwiriye kwihanira, ndetse niba koko bapfuye umukobwa izo ngeso mbi zikwiriye guhagarara ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe.

Uyu mukobwa bivugwa ko akora uburaya afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza