Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko iri gukora iperereza ku cyateye umugore wo mu Karere ka Rutsiro kwiyahura yimanitse mu mugozi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Kaboneye, Saa Moya z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugore ari we wiyahuye yimanitse mu mugozi.
Ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uriya mubyeyi yiyahuye akoresheje umugozi, kandi icyabimuteye ntikiramenyekana. Iperereza riracyakomeje."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba ahetse umwana. Uyu mugore yari amaze igihe yarataye umugabo, gusa hari hashize iminsi mike agarutse muri uru rugo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!