IGIHE

Rutsiro: Barindwi bakekwaho gutaburura inka yishwe n’uburwayi bafunzwe

0 28-08-2026 - saa 14:33, Nshimiyimana Eric

Abagabo batandatu n’umugore umwe bo mu Karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho gutaburura inka yishwe n’uburwayi bakayirya.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Karangi mu masaa kumi y’urukerera rwo ku wa 28 Kanama 2026.

Bafashwe nyuma yo kwitikira ijoro bakajya gutaburura iyi nka nyamara ubuyobozi bubuza abaturage kurya amatungo yishwe n’uburwayi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko aba bose bafashwe kugira ngo bigishwe.

Ati “Ni inka yari isanzwe irwaye, iza gupfa, iratabwa byemejwe na veterineri, nyuma abaturage bitwikira ijoro barayitaburura. Uko ari barindwi bafashwe ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bari gukurikiranwa, bakanigishwa bakanagirwa inama.”

SP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa abaturage ko badakwiye kurya inyama z’amatungo yishwe n’uburwayi kuko kuyarya bishobora kwangiza ubuzima bwabo.

Inyama zafatanywe aba baturage zatabwe.

Polisi y'u Rwanda yasobanuye ko aba bantu bafashwe kugira ngo bigishwe ko ibyo bakoze byagira ingaruka ku buzima bwabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza