Umugore wo mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wabaga mu nzu yapfiriyemo umugore wa nyirayo mu mpera z’umwaka ushize na we yapfuye urutunguranye bituma bamwe mu baturage batangira gukeka ko yaba yarozwe.
Abaturage bahuza urupfu rwe n’urw’uwari nyir’inzu yari acumbitsemo, wapfuye mu mpera z’umwaka ushize na we atarwaye. Bavuga ko mbere y’urupfu rwe yari yavuze ko aribwa umutwe.
Uwiragiye Sofia, utuye muri uyu Mudugudu, yavuze ko Yvone yasanze ahagaze ku muryango w’inzu atabasha gutera intambwe, akaguru kamwe kamaze kubyimba.
Ati “Njye uyu mubyeyi naje mpamusanga kuko hano mpamaze amezi abiri mpacumbitse. Yambwiye ko umugore wari nyiri iyi nzu yapfuye mu kwezi kwa 11. Twaketse ko ari amarozi, kuko nasanze ahagaze mu muryango atabasha gutera intambwe ijya imbere cyangwa inyuma. Yegumye aho, akaguru karabyimba, nta gikomere yari afite.”
Kwizera Emmanuel, uturanye n’uru rugo, yavuze ko uyu mubyeyi yabanje guhamagara umugore we, nyuma bakamusanga atabasha kugenda.
Ati “Uyu mugore yahamagaye umugore wanjye kuko nari mutumye mu mujyi. Mukanya umugore wanjye aba arahageze, yumva umwana ararira cyane, ajya kureba asanga ahagaze mu muryango. Yinjiye aheka umwana, amubwira ko afashwe avuye ku bwiherero kandi atabasha kugenda.”
Umuturage witwa Bosco na we yavuze ko uwari nyiri iyo nzu yapfuye nyuma yo kuvuga ko aribwa umutwe, ibintu bituma abaturage bagira impungenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko icyateye urupfu gishobora kwemezwa n’abaganga gusa
Ati “Iyo umuntu yapfuye hari byinshi bishobora kuvugwa. Umuntu ashobora gupfa azize uburwayi, kandi abaganga ni bo bagaragaza icyishe umuntu. Twe icyo tubwira abaturage ni uko igihe cyose bafite amakuru bakwiye kuyatanga uko yaba ameze kose, kuko tuba tugomba kubimenya. Gusa icyateye urupfu cyemezwa na muganga.”
Yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha no gukekana hagati yabo ko hari uwaba yagize uruhare mu rupfu rw’umuntu kuko bishobora gukurura amakimbirane Atari ngombwa.
Uyu mubyeyi wakodeshaga iyi nzu yasize uruhinja rutaruzuza ukwezi. Abaturage bavuze ko uwari nyir’inzu yayitaye nyuma yaho umugore we yari amaze gupfa bitunguranye yabanje gutaka umutwe, ahita ajya gukodesha ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!