IGIHE

Rusizi: Kutagira amashanyarazi bibambura uburenganzira bwo kubona serivisi za leta uko bikwiye

0 23-08-2026 - saa 20:26, Ntakirutimana Alfred

Abaturage bo mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi ku biro by’akagari bibangamira serivisi bahabwa, kuko mudasobwa imwe ako kagari gafite ikenera umuriro kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zitandukanye.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari igihe bagera ku biro by’akagari bagiye gusaba serivisi, ariko bakagenda batayihawe bitewe n’uko umuriro uba wabuze. Bavuga ko iki kibazo kibasaba kongera gukora urugendo, cyane cyane abaturuka kure.

Umwe mu baturage yagize ati “Kwandikisha abana, gukosora, mbega icyangombwa cyose ukenera, nka mituweli, ni iterambere. Tekereza turi batanu cyangwa makumyabiri, umuriro ugashira tugataha. Twebwe abasaza twumva rero bitatubera byiza.”

Igihe twageraga ku biro by’Akagari ka Murambi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari yari yagiye gusaba umuriro ku baturanyi kugira ngo abone uko akoresha mudasobwa agaha abaturage serivisi.

Umuyobozi w’Akagari ka Murambi, Mukashema Valentine, avuga ko ikibazo cy’umuriro ari imbogamizi ikomeye ku itangwa rya serivisi, kuko hari abaturage basubizwa mu gihe baba bamaze amasaha bategereje.

Yagize ati “Umuturage turamubwira niba yaje mu gitondo nka Saa Tatu, byagera Saa Saba tukamubwira ngo subirayo, kubera ubwinshi bw’abaturage turi kwakira bitewe na serivisi bari kuza gusaba. N’ubundi yagaruka tukamusaba gutaha akazagaruka undi munsi, cyangwa serivisi akayihabwa nyuma ya saa sita. Natwe twumva bitubangamiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari avuga ko kutagira umuriro bishobora gutuma abaturage bibwira ko serivisi zitangwa nabi, nyamara abakozi b’akagari baba bagerageza gukora ibishoboka byose.

Ati “Bo baba bumva turi kubaha serivisi mbi, nyamara twe tuba turi kuyitanga uko bikwiriye. Icyifuzo cyacu rero ni uko baduha umuriro kugira ngo dutange serivisi nziza.”

Ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi ntikigarukira ku biro by’Akagari ka Murambi gusa. Hari n’imidugudu ibiri yo muri aka kagari itaragezwamo amashanyarazi.

Mukashema Valentine avuga ko abaturage batuye muri iyo midugudu na bo bakeneye umuriro kugira ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere imibereho yabo.

Ati “Ndetse n’abaturage, kuko dufite imidugudu ibiri itagira umuriro, nabo turabasabira umuriro kugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga bitabagoye.”

Akarere kavuga ko hari umushinga wo kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy’abaturage n’ibigo bitaragerwaho n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, ubwo aheruka mu kiganiro kuri RBA, yavuze ko akarere gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, gafite umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage benshi ndetse no ku biro by’utugari ndetse n’amavuriro y’ibanze bitaragerwaho na yo.

Yagize ati “Dufite umushinga dufatanyijemo na REG uzadufasha kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo ibihumbi 14, amavuriro y’ibanze ndetse n’utugari dutanu twari dusigaye tutawugira, ku buryo twizerako umwaka utaha tuzaba tugeze ku gipimo kirenga 90% cy’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.”

Kugeza ubu, Akarere ka Rusizi kageze ku gipimo cya 82% mu kugeza amashanyarazi ku baturage.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ingo nshya 13.926 zagejejweho amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari, mu gihe izindi 337 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bo mu Kagari ka Murambi bavuga ko bategereje ko gahunda zo kugeza amashanyarazi ku baturage zagera no muri aka gace, kuko babona ko umuriro w’amashanyarazi atari ingenzi ku ngo gusa, ahubwo unafasha inzu za Leta gutangirwamo serivisi zihuse kandi zinoze.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza