Ibagiro rya Rumeat Processing mu Karere ka Rusizi rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi, ariko kuri ubu ribaga inka 50, bingana na 25% by’ubushobozi rifite
Umuyobozi w’iri bagiro, Mugambira Jean Baptiste, avuga ko mu mbogamizi bahura na zo harimo kwakira amatungo arwaye, aho iyo basanze indwara ishobora kwanduza abantu bahitamo kutayabaga no kujugunya inyama zayo.
Ati “Hari igihe amatungo aza arwaye, hari ubwo aba ari indwara zishobora kwanduza abantu, ubwo duhita tuyajugunya. Ariko hari ubwo bamwe mu bacuruzi bahitamo gushaka uburyo bakubwira ngo wareka, ariko rwose twe kubera ko dufite abahanga babasha gutahura inyama zifite ikibazo, nta kindi uretse kuyijugunya.”
Mugambira avuga ko kubwira abacuruzi ko itungo ryabo ritagomba kubagwa kubera ikibazo ryagaragayeho na byo bitaborohera.
Ati “Turacyahura n’iyo mbogamizi. Kubwira umuntu ngo iri tungo turarijugunya hari unanirwa kubyakira, ariko ibyo bikorwa n’abacuruzi baba bafite ubumenyi buke ariko bikanashingira ku byo bakuze babamo.”
Yavuze ko hari n’abagifite imyumvire ishingiye ku buryo bwo kubaga amatungo bwakoreshwaga mu bihe byashize, aho inyama zabagirwa ahantu hatagenzuwe.
Ati “Nawe uribuka ko kera twaryaga inyama zipfushije ku gasozi n’izitapimwe. Hari abo zahitanye ariko hari n’abakigira indwara zizikomokaho, ariko kuri ubu ntabwo aho igihe kigeze byakongera.”
Mugambira avuga ko nubwo ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi, kuri ubu ribaga 50 gusa.
Ati “Aha muri iri bagiro tubaga inka 50 ku munsi, nyamara ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga izigera kuri 200. Rero dukeka ko ikibazo kiri ku bacuruzi, ariko hari n’abaturage batarumva akamaro ko kubagira mu mabagiro nk’aya agezweho kuko hari abakibagira inyama ku gasozi.”
Iri bagiro ryatangiye imirimo yo kubaga ku wa 23 Mutarama 2025, nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Rusizi bari bamaze igihe bataka kutagira ibagiro ryujuje ibisabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko hari ingamba zigiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kongera ubworozi bw’amatungo no kubona umusaruro uhagije ushobora kujya mu ibagiro.
Ati “Hari ibintu bibiri. Icya mbere tugiye gukangurira abaturage bacu kuzamura ubworozi bw’amatungo nk’inka n’amatungo magufi arimo ihene n’ingurube kuko bigaragara ko bizamura ubukungu bwabo ariko kandi n’iri bagiro ryacu rikabona akazi, rigahesha agaciro umusaruro tukawugurisha ku isoko ryo mu Rwanda n’iryo hanze wongerewe agaciro.”
Sindayiheba yavuze kandi ko Akarere kari kubaka isoko ry’amatungo rya Giheke, riteganyijwe gutangira gukora muri Nzeri 2026.
Yavuze ko iryo soko ryubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyamaze kurangira kikaba cyarimo kubaka uruzitiro no gushyiraho ibikorwa by’isuku.
Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe no kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo bizafasha iryo soko gukora neza.
Ati “Dutekereza ko rero mu gihe tutaragira amatungo ahagije twiyororeye mu ngo, ririya bagiro rizajya ribona amatungo kuko iryo soko rizajya riteraniramo amatungo aturutse hirya no hino.”
Ni ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo 350 ku munsi, arimo inka 200, ihene n’intama 50 ndetse n’ingurube 100.
Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona inyama zujuje ubuziranenge, iri bagiro ryashyizeho serivisi yo kubagira umukiliya itungo yizaniye, akishyura ikiguzi cya serivisi.
Kubaga inka ni amafaranga 18.020 Frw, ingurube ikishyurwa 7.080 Frw, mu gihe ihene cyangwa intama ari 2.500 Frw.
Inyama zimaze kubagwa zihita zishyirwa mu byuma bikonjesha mu gihe zitegereje abaguzi, mu rwego rwo kuzirinda kwangirika.
Kubaga inka imwe bikenera hafi litiro 200 z’amazi, hakiyongeraho amashanyarazi akoreshwa mu bikoresho bitandukanye, birimo ibyuma bikonjesha inyama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!